Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko Sudani yasaba imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amagambo yatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Sudani imushinja kuvugira amagambo rutwitsi kuri X (yahoze ari Twitter). Sudani ivuga ko Muhoozi yavuze ko azafata Khartoum Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump natangira imirimo, avuga ko aya magambo ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi ko bibangamiye amahoro mu karere.
Mu itangazo ryayo ryo ku itariki ya 18 Ukuboza, Sudani yavuze ko amagambo ya Muhoozi ari “ubuhubutsi kandi ari ukutamenya inshingano ,” imushinja guhungabanya imyitwarire y’imibanire y’ibihugu n’ubusugire bw’ibihugu. Iri tangazo ryasabye Leta ya Uganda gusaba imbabazi ku mugaragaro kandi isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga kwamagana ibyo yavuze.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Sudani ryasomwe igice rigira riti: “Gukangisha intambara, kuvogera ubusugire bw’igihugu, cyangwa kutubahiriza Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amategeko mpuzamahanga birakomeye cyane ku buryo bidashobora gupfobywa cyangwa gukoreshwa nk’uburyo bwo gushaka kwigaragaza cyangwa kumva icyo bagutekerezaho.”
Mu gusubiza, Muhoozi yateye utwatsi ibyo aregwa maze asaba Sudani gusaba imbabazi. Yanditse kuri X, ati: “Niba iyi baruwa ari impamo kandi atari impimbano, ndashaka ibaruwa isaba imbabazi kuri njye, UPDF, na Repubulika ya Uganda kubwibi !! Niba batabikora… ”
Mu gihe amagambo ye akunze kutavugwaho rumwe, Chimpreports ivuga ko ibikorwa bya Muhoozi byagaragaje ko yiyemeje guharanira amahoro n’umutekano mu karere, harimo n’umuhate wo kunga impande zihanganye mu turere dukunze kwibasirwa n’amakimbirane no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *