skol
fortebet

Gen Muhoozi na Clare Akamanzi baganiriye ku kuzamura Basketball muri Uganda

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

 Gen Muhoozi na Clare Akamanzi baganiriye ku kuzamura Basketball muri Uganda

Sponsored Ad

skol

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, byagarutse ku buryo bwo guteza imbere umukino wa Basketball muri Uganda no kongerera amahirwe urubyiruko ruyikina.

Ibi biganiro byabereye i Kigali, aho Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’akazi. Ni ibiganiro bikomeje ubufatanye bwatangiye kuganirwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo impande zombi zahuriraga muri Uganda.

Mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho harimo gahunda yo gutangiza irushanwa ry’abana n’urubyiruko rizwi nka Junior NBA League, rizashyirwaho ku bufatanye bwa NBA Africa na Minisiteri y’Uburezi na Siporo ya Uganda.

Abateguye uyu mushinga bavuga ko utazafasha gusa abakiri bato kunoza impano zabo muri Basketball, ahubwo uzabigisha indangagaciro zirimo gukorera hamwe, imyitwarire myiza, ubuyobozi ndetse no gukunda umurimo.

Ibi biganiro biri muri gahunda ya NBA Africa yo gukomeza gukorana n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika hagamijwe guteza imbere siporo no kuyibyaza umusaruro mu iterambere ry’ubukungu. Ubufatanye kandi buzibanda ku guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inganda ndangamuco n’ibindi bikorwa bifasha urubyiruko.

Mu myaka ishize, amakipe yo muri Uganda arimo City Oilers na Namuwongo Blazers yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rigamije kuzamura urwego rwa Basketball ku mugabane wa Afurika ku bufatanye na NBA.

Hari kandi gahunda iteganya ko kuva muri Nzeri 2026, imikino ya NBA izatangira kwerekanwa kuri televiziyo zo muri Uganda zirimo UBC na NBS, bikazafasha abakunzi b’uyu mukino gukurikira amarushanwa byoroshye.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Gen Muhoozi yanahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame. Yananasuye ahantu hatandukanye muri Kigali harimo Pariki ya Nyandungu ndetse n’ibikorwaremezo byifashishwa mu bikorwa bya siporo, agaragaza ko yishimiye uburyo u Rwanda rushyira imbere iterambere rya siporo n’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa