Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’abagizi ba nabi bagomba kuraswa.
Ni ubutumwa yatanze mu ijoro ryo ku wa 22 Kamena 2025, nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa rwari rugamije kwagura ubufatanye bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, binyuze muri ‘Operation Shujaa’.
Yagize ati “Wazalendo ni umutwe w’abagizi ba nabi bidasubirwaho! Nizera ko ingabo zihuriweho za UPDF na FARDC tuzabagabaho ibitero, aho twababona hose. Keretse nibamenya ubwenge, bakarambika intwaro.”
Uyu musirikare yasobanuye ko Wazalendo imaze igihe kinini yica abaturage ku bice by’umupaka ingabo za Uganda (UPDF) zidakoreramo, agaragaza ko nibakomeza kwica, bazabiryozwa.
Ati “Wazalendo bishe abantu bacu mu bice byo ku mupaka wacu tudakoreramo. Ntabwo tuzategereza kubanza kubifata. Nibica abantu bacu, bazishyura.”
Wazalendo ikorana n’ingabo za RDC mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Leta ifata Wazalendo nk’Inkeragutabara zikunda igihugu.
Gen Muhoozi uherutse i Kinshasa, yagaragaje ko Wazalendo ari abicanyi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *