skol

Gen. Muhoozi yahuye na Perezida Tshisekedi

Yanditswe: Sunday 22, Jun 2025

featured-image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Félix Tshisekedi, baganira ku mikoranire y’ibyo bihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Gen. Muhoozi na Perezida Tshisekedi bahuriye i Kinshasa ku wa 21 Kamena 2025, mu ruzinduko uwo Mugaba Mukuru wa Uganda ari kugirira muri icyo gihugu kuva ku wa 20 Kamena.

Aganira na Perezida Tshisekedi, Gen. Muhoozi yashimye ubufatanye bukomeje hagati ya Uganda na RDC mu guhangana n’iterabwoba no kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Baganiye kandi ku buryo bwo gukomeza gukorera hamwe kw’ibihugu byombi mu bya gisirikare no kunoza imikorere y’ibikorwa bihuriweho.

Perezida Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC yashimye ubwo bufatanye bw’igihugu cye na Uganda, ariko avuga ko hagikenewe izindi ngufu z’ibihugu byombi mu kurandura imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi, Gen. Muhoozi ku itariki 20 Kamena 2025 yari yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe ndetse basinyana amasezerano.

Ni amasezerano agamije kwagura ibikorwa bya ‘Operation Shujaa’ bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu bice byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Operation Shujaa ihuriweho n’Ingabo za RDC, (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) yatangiye mu 2021 igamije guhashya umutwe witwaje intwaro wa Allied Democratic Forces (ADF).

Nyuma ariko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko izo ngabo zikwiye kwifatanya no kurwanya umutwe witwaje intwaro wa CODECO kuko ukomeje kwica Abanye-Congo, cyane cyane Abahima bafitanye isano na Uganda

Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Tshisekedi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa