Gen Muhoozi yarahiriye “guhorera amaraso” ya Lt. Ariho wirashe mu kico
Yanditswe: Friday 03, Jan 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azahorera amaraso ya Lt. Amon Ariho uheruka kwirasa agapfa.
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama ni bwo uyu musirikare wari umwe mu bagize Brigade ishinzwe ubwubatsi mu ngabo za Uganda, yirasiye ahitwa Nakirebe hagati y’uturere twa Mpigi na Wakiso.
Gen Muhoozi wemeza ko yababajwe no kuba uriya musirikare yiyahuye, yavuze ko intandaro y’urupfu rwe yabaye ruswa; arahirira kuzahorera amaraso ye.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Njyewe ubwanjye nababajwe no kwiyahura kwa Ofisiye wacu wari ukiri muto, Lt. Ariho. Yapfuye kubera ruswa Mzee (Perezida Yoweri Museveni) nanjye tumaze igihe kirekire tuvuga. Amaraso ye azahorerwa, kandi ibisambo bizishyura.”
Nyakwigendera mu ibaruwa igenewe Gen Muhoozi yasize yanditse mbere yo kwiyahura, yashinje Major witwa Ogwang imicungire mibi ndetse n’icengezamatwara ribi avuga ko ryagize uruhare mu gutuma yiyambura ubuzima.
Lt. Ariho mu ibaruwa ye yagaragaje impungenge zerekeye imishinga yagiye yitambikwa, ikibazo cy’imyenda itaragiye yishyurwa ndetse no kuba ba Engineers bakorera mu gice cyo hagati muri Uganda badafatwa kimwe.
Mu ibaruwa ye yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kurinda imiryango y’abasirikare bapfa, ndetse akagira icyo akora ku bitagenda neza bigirwamo uruhare na bamwe mu basirikare bakuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *