skol
fortebet

Gen Muhoozi yasezeye kuri Twitter

Yanditswe: Friday 10, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazongera gukoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yari amaze imyaka 10 akoresha.

Sponsored Ad

Muhoozi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri ruriya rubuga yakurikirwagaho n’abarenga miliyoni imwe, mbere yo guhita aruvanaho [cyangwa arusiba].

Yabwiye abamukurikiraga ko nyuma y’imyaka 10 akoresha ruriya rubuga kuva muri 2014, Yesu Kristo yamusabye kuruvaho akita ku ngabo za Uganda abereye Umugaba Mukuru.

Yagize ati: “Byari urugendo rushimishije ndi kumwe namwe kuri iyi mihanda mu myaka 10 ishize kuva muri 2014. Icyakora igihe kirageze ku mabwiriza n’umugisha wa wa Nyagasani wanjye, Yesu Kristo ngo ngende, ahubwo nite ku gisirikare cye, UPDF.”

Gen Muhoozi yavuze ko mu gihe gikwiye kiri imbere ubwo azaba yamaze gusohoza inshingano ze zo kugarura amahoro mu karere, ashobora kuzagaruka kuri X.

Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye kuri X nyuma y’igihe anyuza kuri uru rubuga ubutumwa bwagiye butavugwaho rumwe.

Muri bwo, harimo ubwo yagiye akangisha ibihugu bituranye na Uganda kuba yabitera, ibyagiye biteza umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi hagati yabyo na Kampala.

Bumwe mu butumwa bwa nyuma uyu musirikare yanditse kuri uru rubuga ni ubwo yakangishijemo umunyapolitiki Bobi Wine ko ashobora kuzamuca umutwe, ibyatumye uyu muyobozi w’ishyaka NUP asa n’uwishinganisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa