skol

Gen Muhoozi yemeje ko ingabo za Uganda zishe ibyihebe bya Al Shabaab birenga 50

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko abasirikare b’icyo gihugu bishe abarwanyi barenga 50 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab ukorera muri Somalia.

Uyu musirikare yagaragaje ko aba barwanyi bishwe ubwo ingabo za Uganda zagabaga igitero gikomeye ku birindiro bya Al Shabaab mu gace ka Sabiid-Anole mu ntara ya Lower Shabelle, cyahawe izina “Operation Silent Storm”.

Yagize ati “Twafashe Sabiid-Sinole undi munsi muri Somalia. Twishe ibyihebe birenga 50 bya Al Shabaab mu minsi itatu y’imirwano ikomeye. Mu gihe abantu bo ku Isi barega agatuza, banishimira ko barwanya Al Shabaab muri Somalia, turi gukora akzi gakomeye, duhabwa ubufasha buke n’umuryango mpuzamahanga.”

Gen Muhoozi yatangaje ategereje kureba niba abarega agatuza bazagera ku byo ingabo za Uganda zagezeho mu myaka 18 ishize, mu zizaba zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Gen Maj Felix Kulayigye, we yari yatangaje ko abarwanyi ba Al Shabaab biciwe muri iyi mirwano ari 30. Yasobanuye kandi ko habayeho ubufatanye n’ingabo za Somalia.

Gen Maj Kulayigye yasobanuye ko abasirikare ba Uganda barindwi na bo bapfiriye muri iyi mirwano, hakaba hari gutegurwa igikorwa cyo gucyura imirambo yabo.

Gen Muhoozi yatangaje ko abarwanyi ba Al Shabaab bishwe barenga 50

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa