skol

Gen Muhoozi yikomye Minisitiri w’Itumanaho muri Uganda

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yikomye Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu, Dr Chris Baryomunsi, nyuma y’uko avuze ko bimwe mu byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga bibangamira akazi ke.

Ibi byatangiye nyuma y’uko Dr. Baryomunsi atangaje ko yabwiye Perezida Museveni ko ubutumwa umuhungu we ashyira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rukuta rwa X bumugora mu kazi ke nk’Umuvugizi wa Guverinoma.

Dr. Baryomunsi yagiye agerageza kenshi gusobanura no kurengera Gen Muhoozi, avuga ko uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo akunda gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ibyo akunze kwandika kuri konti ye ya X atabivuga abishyizeho umutima cyangwa ngo abe ari byo agambiriye, ahubwo aba ari amashyengo.

Ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo ntavuga mu izina rya Guverinoma ya Uganda, ariko akunda gukoresha X. Akandika ubutumwa, akabukuraho kandi ndizera ko Abanya-Uganda bamaze kugira icyo bibwira ku byo yandika.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuvugizi wa Leta, mbifata nk’ibitekerezo bisanzwe atanga ku mbuga nkoranyambaga binyuze kuri X kandi nabiganiriyeho n’uwamushyizeho, ari we Perezida. Nibyo koko, ubutumwa bwe bwo kuri X butuma akazi kagorana mu buryo bumwe.”

Ni ubutumwa busa n’ubwarakaje cyane Gen Muhoozi ndetse bahita batangira guterana amagambo, abinyujije kuri X yahise asubiza Dr. Baryomunsi agira ati “Baryomunsi, umuhemu, ntazongera kuba Minisitiri ukundi.”

Baryomunsi nawe araza ati “Navuye kure cyane ngeze aho ndi kubera ubushobozi bwanjye, si impano z’umuntu. Ndi umuntu wiyubatse. Kuba Minisitiri si cyo kintu cyiza kurusha ibindi mu buzima. Intego zanjye zirenga ibyo ngibyo kure cyane. Reka dukorere Uganda. Murakoze.”

Nyuma y’ubwo butumwa Gen. Muhoozi ntiyanyuzwe kuko yakomeje ati “Ntacyo bitwaye. Ubu ntuzongera kuba Minisitiri. Banza uze unsabe imbabazi unyiyungeho.”

Baryomunsi ati “Data yanyigishije kwiyizera. Yansabye kwirinda kunywa inzoga. Mba ndi muzima amasaha 24/7 kandi nkita ku kazi. Yampaye ubwisanzure kandi ntabwo ndwaye Peter Pan Syndrome. Abantuka kuri X ntibazi ibyo twe Abakiga ba nyabo dukozemo. Mugende gake.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa