Gen. Tshiwewe yahererekanyije ububasha n’Umugaba Mukuru mushya wa FARDC
Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Mutarama, mu kigo cya gisirikare cya Kokolo, i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Gen, Christian Tshiwewe Songesha wari umaze imyaka 2 ari Umugaba Mukuru wa FARDC na Lieutenant General Jules Banza Mwilambwe wamusimbuye ku itariki ya 16 Ukuboza 2024.
Mw’ijambo rye rigufi, umugaba w’ingabo ucyuye igihe, Christian Tshiwewe Songesha, yasabye imitwe yose ya FARDC gushyigikira idahwema umusimbura we, Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe. Yatanze kandi inama we ubwe yari yarahawe n’uwamubanjirije mu myaka ibiri ishize avuga ko ibizava mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC bishingiye ahanini ku ireme ry’imibanire igomba gukomeza n’abasivili.
Christian Tshiwewe Songesha yagize ati: “Intsinzi yawe ntabwo izaterwa gusa no kuba ufite ubudahemuka, kwigomwa, kwihangana no kwiyemeza gukomeza kuyobora, ahubwo bizaterwa n’ubufatanye bwa hafi n’abaturage bifuza amahoro n’iterambere gusa”.
Ku ruhande rwe, Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, mu ndahiro ye, yashimangiye ko yiyemeje izi nshingano agira ati: “Nzatanga imbaraga zanjye zose n’ubumenyi bwanjye bwose mu kurengera ubwigenge, n’ubusugire bw’igihugu cya RDC imbere y’ikibazo cyose cya gisirikare,guterwa cyangwa ubushotoranyi kandi n’ukugeza no ku gitambo cy’ikirenga”.
Uyu muhango wari uyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, uje mu gihe Ingabo za Congo zihanganye na M23 zikomeje gutakaza ibice mu burasirazuba bw’igihugu. Mu guhangana n’iki kibazo kigenda cyiyongera, umukuru w’igihugu yakoze amavugurura menshi mu buyobozi bw’ingabo.
Jules Banza Mwilambwe abaye umuyobozi wa gatatu wa FARDC mu buyobozi bwa Tshisekedi, mu gihe Minisiteri y’Ingabo iyobowe n’abantu bane kuva mu mwaka wa 2019. Nk’uko amakuru aturuka muri perezidansi abitangaza, ngo uko gushyirwa mu myanya bigaragaza icyifuzo kigaragara cyo kurushaho kwegereza ubuyobozi bwa gisirikare Perezida Tshisekedi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *