skol
fortebet

General David Bugozi Musuguri wayoboye urugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin yapfuye

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Gen (Rtd) David Musuguri wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kabiri afite imyaka 104 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu mukambwe yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Mwanza aho yari amaze iminsi avurirwa.

Gen Musuguri wabaye mu gisirikare cya Tanzania imyaka 46, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki imyaka umunani, hagati ya 1980 na 1988 ubwo yagisezererwagamo.

Uyu musirikare mu 1978 ni we wayoboye Ingabo za Tanzania zahiritse ku butegetsi umunyagitugu Idi Amin wahoze ari Perezida wa Uganda, nyuma yo gushotora Tanzania akohereza ingabo ze mu gace ka Kyaka ho mu karere ka Kagera.

Ni Amin wari warigeze guca mu biganza bye nk’umunyeshuri ubwo yari amwarimu utanga imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Kahawa cy’i Nairobi muri Kenya.

Izindi ntambara Gen Musuguri yarwanye zirimo iya kabiri y’Isi, iyo muri Madagascar, iya Kagera ndetse n’urugamba rwo mu misozi ya Simba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa