skol
fortebet

George Foreman yapfuye

Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye mu mateka, yitabye Imana ku ya 21 Werurwe 2025, afite imyaka 76.

Sponsored Ad

Foreman yamenyekanye cyane kubera umukino w’amateka yahuriyemo na Muhammad Ali mu 1974, uzwi nka Rumble in the Jungle.

Yari yaratwaye igikombe cy’isi cya heavyweight mu 1973, ariko Ali yamutsinze muri uwo mukino waberaga muri Zaïre (ubu ni RDC).

Nyuma yo gusezera ku mukino, Foreman yagarutse mu 1987 maze atsinda Michael Moorer mu 1994, aba umukinnyi mukuru watsindiye igikombe cy’isi afite imyaka 45.

Uretse iteramakofi, yabaye umushabitsi ukomeye kubera ibikoresho byo guteka bya George Foreman Grill ndetse yanabaye umupasiteri.

Foreman yasize abana 12 n’umurage ukomeye mu mukino w’iteramakofi no mu bucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa