Leta ya Ghana ivuga ko yagiriye inama Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa kutahakorera uruzinduko kubera impungenge z’umutekano zivuye ku bushyamirane bushingiye ku kwanga abanyamahanga.
Hari hashize igihe kirekire urwo ruzinduko rwa Ramaphosa rwo mu cyumweru cya mbere cya Kanama (8) ruri kuri gahunda ariko runabonwa na benshi nk’igerageza ryo guhosha ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.
Ariko abaturage benshi bo muri Ghana bafite ubwoba ko kuba yahajya byatuma abantu benshi bigaragambya muri icyo gihugu.
Ku wa kabiri, umuvugizi wa leta ya Ghana Felix Kwakye Ofosu yabwiye BBC ko kuri ubu urwo ruzinduko rutazaba.
Yagize ati: “Twaboherereje ubutumwa bugaragaza ko byaba byiza cyane gusubika urwo ruzinduko hashingiwe ku kuntu umwuka uriho ubu ujyanye n’urwango ku banyamahanga umeze.”
Hari impungenge ko hashobora kuba imyigaragambyo yitabirwa n’imbaga muri Ghana igihe Perezida w’Afuruka y’Epfo yaba asuye icyo gihugu.
Afurika y’Epfo na yo yabipfobeje. Vincent Magwenya, umuvugizi wa Perezida, yabwiye BBC ko icyo gihugu cyiyemeje mu buryo budasubirwaho “gushimangira ubufatanye” hagati y’"ibihugu bibiri by’abavandimwe" no “guteza imbere gahunda nyafurika”.
Ubushyamirane muri dipolomasi bwariyongereye hagati y’ibihugu byombi, nyuma yuko Umunya-Ghana Emmanuel Asamoah, wabaga muri Afurika y’Epfo, asagariwe agasabwa kujya gukosora igihugu cye.
Kuva icyo gihe, Ghana imaze gucyura abaturage bayo barenga 900 ibakuye muri Afurika y’Epfo, ndetse icyiciro cya nyuma cy’abandi barenga 900 bitezwe gucyurwa mu byumweru biri imbere.
Ibindi bihugu byo muri Afurika, birimo Nigeria, na byo bikomeje gucyura abaturage babyo bibakura muri Afurika y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *