
Abatuye mu tugari dutandukanye dukikije imirenge y’Umujyi wa Byumba bavuga banyuzwe no kuba bashyiriweho irondo ry’umwuga rizajya ribafasha guhashya ibisambo byari byarabazengereje.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko abagize irondo ry’umwuga bashyizweho bundi bushya, bahawe ibikoresho bishya, n’imyambaro y’akazi izajya ifasha abaturage kutabitiranya n’ibisambo.
Mu karere ka Gicumbi hakunze kumvikana uburyo butandukanye abajura bakoresha bajya gutobora inzu, abiba inka babanje kuzambika inkweto za bote n’abandi bakoresha amayeri atandukanye.
Umwe mu baganirije UMUSEKE avuga ko mbere wasangaga abajura mu muhanda bakoze umurongo, ukagira ngo ni abashinzwe umutekano, wabageramo bagahita bagucucura utwawe.
Rwanzekuma Alphonse ati “Biri kujya mu buryo noneho, ubu nta kwitiranya abanyerondo n’ibisambo, kuko hatanzwe imyambaro iberekana. Mbere wasangaga abajura bakoze amayeri yo gutonda umurongo nijoro ukabitiranya n’abashinzwe umutekano, kuko bose nta myambaro ibaranga bagiraga, gusa kuri ubu twasubijwe.”
Gusa nubwo Ubuyobozi bwakoze iyo bwabaga ngo bufashe abaturage gukumira ibisambo, akenshi byitwikira ijoro, hari abafite impungenge ko ibisambo bishobora guhita bidodesha imyenda isa n’iy’abanyerondo b’umwuga.
Kazungu Debollah ati “Kuzanira abanyerondo imyambaro y’akazi ni intambwe ishimishije kuko njye nigeze guhura n’ibisambo nimugoroba nka saa mbiri n’nigice (20h30) birampamagara nambuka umuhanda njya kubyitaba, kuko byari byakoze umurongo nkagira ngo ni abashinzwe umutekano.”
Akomeza ati “Byahise binyambura telefoni n’isakoshi birambwira ngo komeza imbere kandi ntuhindukire inyuma, gusa nanone dufite amakenga ko mu mayeri bikoresha bishobora kudodesha imyenda isa n’iy’abanyerondo n’ubundi bigakomeza kwitwikira ijoro bikatwiba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko bagomba kutirara bakubahiriza gutanga imisanzu y’irondo, ubundi bagafatanya guhashya abitwikira ijoro biba.
Ati “Abaturage barasabwa gukomeza gutanga umusanzu wabo, kutirara na bo bagashyiraho akabo.”
Inzego zishinzwe umutekano zigaruka ku butumwa busaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo, gutangira amakuru ku gihe aho babonye uburiganya bukorwa n’abajura.
Usibye imyenda y’akazi bahawe banagenewe ibikoresho byo kumurika nijoro (amatoroshi) inkweto z’akazi zo kubafasha mu mvura zizwi nka bote, ndetse n’inkoni zo kwirwanaho mu gihe abajura bashatse kurwanya abashinzwe umutekano
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *