Gicumbi: Urubyiruko rwavuye mu bigo by’ingororamuco rwatangiye ubuzima bushya
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Urubyiruko mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abavuye mu bigo ngororamuco harimo na Iwawa, bavuga ko bafite icyizere cyo kwiteza imbere kuko batakiri mu buzima bw’ubushomeri.
Babigarutseho kuri uyu wa 11 Kamena 2025 ubwo Ubuyobozi bw’Akarere bwabagezaga ku ruganda rw’icyayi rwabemereye akazi ko kubatunga mu mirimo bazajya bakora umunsi ku wundi.
Twizerimana Bonaventure ukomoka i Gicumbi, yafatiwe mu mujyi wa Kigali yinjiza ikiyobyabwenge cya kanyanga, avuga ko nta kindi cyamuteraga kwijandika mu bikorwa bibi uretse kubaho adafite imirimo yo kumutunga (akazi), ariko kuba bamwemereye imirimo yiyemeje kutazabisubiramo, ahubwo agiye guteza umuryango we imbere.
Ati: “Njye mfite umugore n’umwana ariko kubera ko nta kazi nari mfite, najyanaga kanyanga mu mujyi wa Kigali, nafashwe mfite amajerekani atatu bituma banjyana kugororwa ubu navuye Iwawa. Ntabwo nzabisubiramo kuko nahawe akazi ko kunoga icyayi.”
Biteganijwe ko uru rubyiruko rwibumbiye mu izina ry’Abadaheranwa ruzamara ukwezi rwimenyereza akazi ko gusoroma icyayi, kandi bakabikora banahabwa ibyo kurya, aho kuryama nta kiguzi, kugeza ubwo bazatangira gukora nk’abakozi b’uruganda babikora umunsi ku wundi na bo bagahembwa.
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza, Uwamahoro Danatile ashima uruhare rw’umufatanyabikorwa Life link watanze ibikoresho byo gufasha urubyiruko, agashimangira ko nk’Akarere bazakomeza gukurikirana imibereho yabo kugeza bazamutse bakiteza imbere.
Ati: “Turashima abafatanyabikorwa badufashije gushyigikira uru rubyiruko, natwe twiteguye kubakurikirana kugeza ubwo bazarushaho kwiteza imbere.”
Benjamin Yego uyobora uruganda rw’icyayi rwa Murindi avuga ko bafite abasomyi bagera ku 1600, hakaba hagiye kwiyongeraho urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco, kandi bazabafasha gukora neza ndetse bakabigisha no kwizigama, ku buryo nyuma y’imyaka micye bazaba bageze ku ntambwe ishimishije.
Ati: “Hacyenewe abakozi bafite ikinyabupfura n’indangagaciro, twiteguye kurushaho kubafasha bakamenyera akazi bakiteza imbere.”
Urubyiruko rwavuye mu bigo by’ingororamuco rwatangiye kwimenyereza akazi mu byo kunega icyayi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *