Gisagara: Bishimira ibikorwaremezo arenga miliyari 1 Frw bahawe mu kwibohora
Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025
Abatuye mu Karere ka Gisagara bishimiye Umunsi Mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda, bawuhuza no gutaha ibikorwaremezo bubakiwe bifite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw.
Mu byishimirwa n’abaturage harimo iteme ryambukiranya umugezi w’Akaboti riri mu Murenge wa Kansi. Ni iteme ryo mu kirere rihuza imirenge ya Kansi, Mugombwa, Muganza na Mukindo rifite uburebure busaga metero 110.
Hari kandi iteme rya Kaduha rihuza abaturage b’Akagari k’Umunini n’utundi tugari two mu Murenge wa Kansi.
Mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora hatashywe inzu y’ababyeyi mu Kigo Nderabuzima cya Gikore, hatahwa inzu abanyeshuri bararamo ya College St. Joseph Kansi, ndetse n’ibyumba by’amashuri 18 biri ku Ishuri Ribanza rya Kansi.
Ibi bikorwa byose bibarirwa agaciro 1.165.000.000 Frw.
Abatangiye gusogongera ku byiza by’ibi bikorwaremezo, bavuga ko byabakuye mu bwigunge bukomeye, ubu bakaba barasubukuye ingendo mu mutekano.
Hakorimana Félix utuye mu Murenge wa Kansi, avuga ko iri teme ryo mu kirere ryambukiranya umugezi wa Kabogobogo ryabakikijije ibyago byo kubura uko bambuka.
Ati “Iyo imvura yagwaga, abana ntibabashaga kujya kwiga, yagwa bari hakurya muri Kansi bagacumbika mu ngo zo hakurya. Ni nako byagendekeraga abajyaga kwa muganga, abahinzi bakabura aho banyuza umusaruro, nta kujya mu misa i Gikore, mbese byari ibibazo.’’
Dusabimana Marie Chantal wo mu Kagari ka Sabusaro na we avuga ko inzu y’ababyeyi izatuma barushaho kubona serivisi bakenera ku ivuriro nk’ababyeyi.
Ati “Inzu ababyeyi babyariragamo mbere yari nto cyane, idafite ibikoresho bihagije, nta bwisanzure, bigatuma serivisi ziba mbi, none ibi byarakemutse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yibukije abaturage ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ubu urugamba ruhari ari urw’iterambere no guharanira imiyoborere myiza.
Muri rusange, ibi bikorwa byatashywe byitezweho kongera amajyambere mu Murenge wa Kansi no mu nkengero zawo.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *