Gnassingbé n’abandi bahuza bo muri Afurika bagiye gutegura ibiganiro by’u Rwanda na RDC
Yanditswe: Saturday 17, May 2025

Umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, ndetse n’abandi bashyizweho n’imiryango y’uturere, bagiye guhurira mu nama i Lomé muri Togo.
Guverinoma ya Togo yasobanuye ko Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, bageze i Lomé ku wa 16 Gicurasi 2025.
Yasobanuye ko iyi nama ibera mu muhezo kuri uyu wa 17 Gicurasi, “igamije guharura inzira y’ibiganiro bitaziguye bishobora kuzahuza Kinshasa na Kigali”.
Guverinoma ya Togo yagaragaje kandi ko kugira ngo ibi biganiro bishoboke, bisaba ko hakomezwa gahunda yo guhagarika ubushyamirane mu gice cyo ku mupaka, aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera.
Mbere y’uko ibi biganiro bitangira, ku wa 16 Gicurasi Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Afurika, Massad Boulos, yavuganye na Gnassingbe, ashima umuhate wa AU ugamije kugarura amahoro mu karere.
Boulos yagize ati “Tuzakomeza gukorana bya hafi mu biganiro biteganyijwe i Lomé muri izi mpera z’icyumweru, mu gihe dushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa RDC.”
Amerika na yo ikomeje guhuza u Rwanda na RDC, ndetse Boulos aherutse gutangaza ko yamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Kamena 2025.
Biteganyijwe ko mbere y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono, hazabanza kuba inama ihuza abahagarariye ibihugu n’imiryango byagize uruhare mu biganiro bitandukanye byahuje u Rwanda, izabera i Lomé, baganire ku mushinga wayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *