
Abantu batatu bakomoka mu muryango utuye mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize bishwe barashwe.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya Gatatu Gicurasi ahagana saa sita n’igice z’ijoro, ari bwo abicanyi bateye urugo rwa Murihano David i Goma.
Umwe muri abo bicanyi yinjiye mu gipangu ba nyakwigendera bari batuyemo, agezemo ararasa anafungurira bagenzi be.
Ubwo byabaga umwana wari mu nzu yarababonye, atabaza abandi kugira ngo babyuke.
Abicanyi bagifungura umuryango bahuye na Murihano David bahita bamurasa mu mutima arapfa, umwana we w’imfura aje gutabara se na we bamurasana n’umwe muri bagenzi babo barwanaga.
Nyuma haje kumanuka undi muvandimwe wa nyirurugo wari wabasuye aturutse mu Rwanda, na we akigera ahaberaga imirwano abicanyi bamurasa mu mutwe, arapfa.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko abishe bariya bantu atari abajura, kuko mbere y’uko bicwa bari babanje guteguzwa ko bagomba kwicwa.
Urupfu rwa bariya bantu kandi rwashenguye cyane abenshi mu banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Umujyi wa Goma umaze igihe urangwamo umutekano muke ndetse n’ubwicanyi, kubera intwaro nyinshi zikiri mu bawutuye.
Ni intwaro ziyongereye muri Mutarama uyu mwaka, ubwo ihuriro ry’Ingabo za Leta ryataga intwaro nyinshi ku muhanda rihunga inyeshyamba za M23 zari zimaze kuwigarurira.
I Goma kandi hihishe abarwanyi benshi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR Leta ya RDC yari yariyambaje ngo bayifashe kurwanya M23, aba bakaba bari mu bateza umutekano muke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *