skol

Goma: Abaturage bigaragambije, basaba AFC/M23 kubohora RDC yose

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2026

featured-image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi batuye i Goma bahuriye mu myigaragambyo yamagana igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye muri uyu mujyi, basaba ihuriro AFC/M23 kubohora iki gihugu cyose.

Mu masaa kumi y’urukerera rwo ku wa 11 Werurwe, drones z’ingabo za RDC zarashe ingo z’abaturage mu gace ka Himbi, zica abasivili batatu barimo Umufaransakazi wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Karine Buisset.

AFC/M23 yamaganye iki gitero, igaragaza ko bidakwiye ko umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga nkana ku masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar.

Nyuma yo kwakira ubutumire bwa sosiyete sivile, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe abaturage benshi b’i Goma bahagaritse ibikorwa byabo, bahurira mu myigaragambyo yamagana ubugizi bwa nabi bwa Leta ya RDC.

Bamwe muri aba baturage bafite ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abasivili biciwe muri iki gitero n’ubwamagana ibitero bya drones ingabo za RDC zikomeje kugaba mu bice bituwe n’abasivili benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Aba baturage bagaragaje ko ibitero ingabo za RDC zikomeje kugaba, zititaye ku buzima bw’abasivili, ari ikimenyetso cy’uko Perezida Félix Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo agume ku butegetsi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abigaragambya basabye “AFC/M23 gukura ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi muri RDC yose” kuko aho bugenzura buhifashisha mu bikorwa by’urugomo, guhungabanya umutekano no kubabaza abaturage.

Goma igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025. Ni ubwa mbere igabweho igitero cya drones mu gihe kirenga umwaka ivuye mu maboko ya Leta ya RDC.

Abayobozi bakuru bageze kuri iyi nyubako, bumva ubuhamya bw’abaturage Inzu yangijwe bikomeye na drones z’ingabo za Leta ya RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa