skol
fortebet

Goma: M23 yafatiye mu mukwabu abarimo FDLR n’imbunda

Yanditswe: Saturday 10, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10 na chargeurs zazo.

Sponsored Ad

Ni umukwabu M23 yakoreye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi.

Umukwabu w’inzego z’umutekano za M23 washimwe na Meya w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien wasabye abaturage gutanga amakuru y’abo bakekaho guteza umutekano muke, mu rwego rwo kugarura amahoro muri uriya mujyi.

Ati: “Murabona nk’iyi mbunda uwari uyitunze yayitwaraga ayihishe mu koti, bwakwira akajya guteza umutekano muke. Rero nimuduhe amakuru natwe tubahe amahoro.”

Meya wa Goma kandi yasabye abatuye uyu mujyi bafite bagenzi babo babarizwa muri Wazalendo kubamenyesha ko nta yandi mahitamo bafite usibye gushyira intwaro hasi.

Yanabasabye kureka kujya bihanira nk’uko babigenza iyo bafashe uwo bakekaho ubugizi bwa nabi, ahubwo bakareka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Kuva M23 yakwigarurira Goma mu mpera za Mutarama 2025, uyu mujyi wakunze kurangwamo ibikorwa by’urugomo by’abitwaje intwaro nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta zatsinzwe zitaye intwaro zifashishaga zikiruka, na ho izindi zigakwirakwizwa mu baturage.

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma, ubwo yerekanaga abafashwe yemeje ko barimo abarwanyi b’umutwe wa FDLR usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu musirikare yanenze Guverinoma ya RDC yashinje kuba ari yo ikomeje kugira uruhare mu guteza umutekano muke mu mijyi ya Goma na Bukavu, dore ko hari bamwe mu banyapolitiki bayibarizwamo baha amafaranga menshi abatuye muri iriya mijyi kugira ngo bahungabanye umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa