skol

Google igiye kwishyura miliyoni 68$ kubera gufata amakuru y’abantu nta ruhushya

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Google yageze ku masezerano y’ibanze yo kwishyura miliyoni 68$ mu rubanza yashinjwagamo gukoresha ikoranabuhanga ryayo ryo gufata amajwi rizwi nka ‘Google Assistant’ mu gukusanya amakuru yihariye y’abantu nta burenganzira ibifitiye.

Ibi byatangajwe ku wa 26 Mutarama na Reuters, byagaragaje ko ayo makuru byayakuye mu nyandiko z’urukiko ruherereye i San Jose muri California.

Hagaragajwe ko abantu bashobora kuba baraguze telefone cyangwa ikindi gikoresho cya Google harimo ‘Google Assistant’, bishoboka ko bazishyurwa amafaranga ari hagati ya 18$ na 56$.

Ni mu gihe ku bantu bakoresheje iri koranabuhanga cyangwa baba mu nzu irimo igikoresho kirimo ‘Google Assistant’ bazishyurwa ari hagati ya 2$ na 10$.

Impamvu amafaranga atandukanye ni uko umuntu waguze igikoresho kirimo iri koranabuhanga ari we wagizweho ingaruka zikomeye.

Ni amafaranga azahabwa abatangiye gukoresha ibi bikoresho kuva ku wa 18 Gicurasi 2025.

Aya mafaranga Google igiye kuyishyura nyuma y’uko abantu benshi bayishinja gukusanya amakuru yabo nta burenganzira yabasabye ibinyujije mu ikoranabuhanga ryayo rya ‘Google Assistant’ ndetse ikifashisha ibiganiro baba bagize kuri telefoni mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Ibi byatumye ijyanwa mu nkiko ngo isobanure uko byagenze ndetse yahise ifata umwanzuro wo kwishyura indishyi y’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.

Gusa nubwo Google yumvikanye n’abayireze, haracyategerejwe umwanzuro w’Umucamanza kugira ngo ubu bwumvikane bushyirwe mu bikorwa.

Uburyo ikoranabuhanga rya ‘Google Assistant Voice’ rikoramo ni uko umuntu avuga “Hey Google” cyangwa “Okay Google” noneho igahita itangira kugufata amajwi kugira ngo igufashe kugukemurira ikibazo wayibajije.

Ibibazo by’ikoranabuhanga rigezweho no gukoresha amakuru y’abantu ku giti cyabo nta burenganzira bwatanzwe bireze.

Mu Ugushyingo 2025 na none Google yajyanywe mu nkiko kubera ikoranabuhanga ryayo ry’ubwenge buhangano rizwi nka Gemini, ryashinjwaga gufata amakuru y’ibiganiro by’abantu nta burenganzira ifite. Muri Nzeri na bwo Google yemeye kwshyura miliyoni zirenga 420$ kubera ibibazo bijyanye n’amakuru bwite y’abantu.

Mu Ukuboza 2024, Apple na yo yemeye kwishyura miliyoni 95$ kubera ikoranabuhanga ryayo rifata amajwi rizwi nka ‘Siri’ ryafashe amakuru yihariye y’abarikoresha nta burenganzira barihaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa