skol

Google yagaragajwe nk’amahitamo yizewe ku bashoramari

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Abakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano ‘AI’ ryagutse ku muvuduko udasanzwe mu myaka ya vuba, bemeza ko Google itakiri ku rwego rwo hasi mu bijyanye na ryo, aho ubu ibarwa nk’iyambere ifitiwe icyizere n’abashoramari, kuruta ikigo cya OpenAI cyari kimaze igihe kiyoboye.

Ibi ahanini byatewe na modeli ya Gemini 3 yagaragaje umusaruro mwiza yaba mu ikoreshwa ryayo cyangwa inyungu yinjiza.

Alphabet ifite Google mu nshingano yatangaje ko ishoramari ryakozwe muri AI, ubu riri kubyara inyungu nyinshi mu nzego zose z’ikigo.

Urugero ni inyungu ya serivisi z’iki kigo zo kubika amakuru kuri internet [Google Cloud], yazamutseho 48% mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize.

Ibi byatumye Google iteganya gushora ari hagati ya miliyari 175$ na miliyari 185$ mu 2026, kugira ngo irusheho kwagura ubushobozi bwayo muri AI.

Ku rundi ruhande abakoresha Gemini bageze kuri miliyoni 750 buri kwezi, bavuye kuri miliyoni 650 bariho mbere.

Iki kigo kandi cyagurishije impushya miliyoni umunani ku bishyurira gukoresha Gemini yisumbuye.

Agaciro k’imigabane ya Google kazamutseho hafi 36% kuva mu Ukwakira. Ni mu gihe ak’ibindi bigo bikorana na OpenAI nka Microsoft kagabanyutseho 20%, ak’iya Oracle kagabanyukaho hafi 49%.

Isoko ry’imari n’imigabane i New York [NYSE] rigaragaza ko Google ari yo mahitamo yizewe ku bashoramari, mu gihe bo bafitiye impungenge OpenAI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa