skol

Guceceka ni nk’ubufatanyacyaha: U Rwanda rwasabye Loni guhagurukira imvugo zibiba urwango ziri kwiyongera

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Col Deo Mutabazi, yawusabye guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.

Mu kiganiro cyahuje komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw’amahoro, ku wa 18 Gashyantare 2026, Col Mutabazi yagaragaje ko imvugo zibiba urwango ari umushinga utegurwa na za Leta, ugakurikirwa n’ibyaha bikomeye bya jenoside.

Yagize ati “Imvugo zibiba urwango ni umushinga wa Leta, kandi ubanziriza ubugizi bwa nabi bukorerwa benshi, ibyaha bya jenoside kandi bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside iba yarabibwe mu buryo bwateguwe neza.”

Col Mutabazi yibukije ibihugu bigize Loni ko imvugo zibiba urwango ari zo zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu Rwanda habanje ibikorwa byo kubambura ubumuntu mu rwego rwo gushakishwa ishingiro ryatuma barimburwa.

Yavuze ko imvugo zibiba urwango zidakwiye gufatwa nk’ubwisanzure bwo kuvuga, kandi ko gukomeza guceceka kwa Loni mu gihe ziyongera byafatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.

Ati “Ndagira ngo nshimangire ko imvugo zibiba urwango zidakwiriye kwitiranywa n’ubwisanzure bwo kuvuga, kandi guceceka gukabije kwa Loni kuri ibi byaha byiyongera bifatwa nko gushyigikira n’ubufatanyacyaha mu kuvutsa itsinda ry’abantu uburenganzira no kuryambura ibiriranga.”

Col Mutabazi yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, asaba ibihugu bigize Loni kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho kuko umuryango mpuzamahanga ufite inshingano yo kurinda abari mu kaga.

Yagize ati “U Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, runasaba ibihugu by’ibinyamuryango kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho.”

U Rwanda rutanze ubu butumwa mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje gukwirakwira imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi bigakorwa n’abarimo abo muri Leta.

Umudepite Justin Bitakwira yavuze ko Umututsi ari we kiremwa kibi cyabayeho, uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, atangariza kuri televiziyo y’igihugu ko Abatutsikazi batabyarana n’abo bashakanye mu gihe badahuje ubwoko, ariko ubutabera ntibwabakurikiranye.

Imvugo zibiba urwango zijyana n’ibitero bikomeye by’indege z’intambara na drones bigabwa mu bice byiganjemo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi birimo Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuryango mpuzamahanga waratabajwe ariko ntusubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa