skol
fortebet

Gucyura ingabo za SADC ziri muri RDC bishobora kumara amezi abiri

Yanditswe: Saturday 03, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Rear Admiral Prince Tshabalala, yatangaje ko gucyura abasirikare babo, aba Tanzania n’aba Malawi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishobora kumara amezi abiri.

Sponsored Ad

Tariki ya 29 Mata, ibikoresho ingabo za SADC zakoreshaga muri RDC byatangiye gucyurwa binyujijwe mu Rwanda, biherekezwa n’abasirikare bake, bakomereza mu karere ka Chato muri Tanzania.

Ni igikorwa cyubahirizaga umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri SADC tariki ya 13 Werurwe 2025, wo guhagarika ubu butumwa mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya politiki nk’inzira rukumbi yakemura amakimbirane.

Mu kiganiro na SABC News ya Afurika y’Epfo, ku wa 2 Gicurasi Tshabalala yasobanuye ko SADC yafashe icyemezo cyo gucyura mbere ibikoresho byose izi ngabo zajyanye mu burasirazuba bwa RDC.

Tshabalala yagize ati “Ubu tuvugana, ibikoresho byarambutse, ubu biri ku butaka bwa Tanzania, kandi twiteze ko itsinda rya mbere rizagera mu rugo mu byumweru bibiri biri imbere, nyuma y’aho izindi zizaza. Iki gikorwa gishobora kumara ukwezi cyangwa amezi abiri.”

Uyu musirikare yasobanuye ko i Goma mu burasirazuba bwa RDC hari ingabo za Afurika y’Epfo zirenga 1000, ati “Mwabonye abazana n’ibikoresho, abandi bazaza bonyine mu matsinda arimo ababarirwa mu 100 cyangwa 200 hashingiwe ku buryo buhari.”

Ingabo za SADC zicungirwa umutekano n’ihuriro AFC/M23 kuva mu mpera za Mutarama 2025 kuko ubwo ryafataga umujyi wa Goma zifitemo ibigo bya gisirikare, zafashe icyemezo cyo kutongera kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa