skol

Gufungwa ntibikuraho kuba umuntu – Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yahumurije abagororwa

Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025

featured-image

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje ko kuba umuntu yagonganye n’amategeko agafungwa bitamwambura ubumuntu no gukomeza guharanira uburenganzira bwe kuko abakora mu nzego zibashinzwe na bo ari abantu bashobora guhutaza abagororwa.

Ubwo butumwa bwatanzwe na Perezida wa NCHR, Umurungi Providence ku wa 8 Ukuboza 2025.

Bwatangiwe mu Igororero rya Rusizi rifungiyemo abantu 3.157 ubwo abakora muri NCHR barisuraga mu rwego rwo gushishikariza abarigororerwamo guharanira uburenganzira bwabo ariko na bo buzuza inshingano.

Icyo ni kimwe mu bikorwa iyo komisiyo imazemo iminsi i Rusizi n’i Nyamasheke bigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa tariki 10 Ukuboza 2025.

Umurungi yibukije abagororwa ko kimwe n’abandi bose na bo bagomba guharanira uburenganzira bwabo kuko ababashinzwe na bo ari abantu bashobora kubakorera amakosa.

Ati “Kuba umuntu yagonganye n’amategeko akazanwa hano mu igororero ntibimukuraho kuba umuntu. [...] Iyo ufunze uba uri mu maboko y’abafite imbaraga kuko haba Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, Polisi ibazana n’abandi haba hari impungenge ko hari uwakorerwa iyicarubozo agahabwa ibihano birengeje.”

“Tuza kureba niba koko bidakorwa ngo tubikumire kuko abafite inshingano ku bagororwa na bo ni abantu nka twe. Bashobora gukoresha imbaraga z’umurengera tukabifata nko guhungabanya uburenganzira bw’umuntu uri kugororwa.”

Yababwiye ko nk’abantu bafunze bafite uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, iby’ubugome n’ibindi bidakwiye umuntu, bakagira uburenganzira ku butabera buboneye n’ibindi bituma ubuzima bukomeza.

Ibyo mu gihe bihungabanyijwe yabasabye ko bagomba kubimenyesha abakozi ba NCHR baza mu isuzuma kugira ngo bikosorwe.

Yabibukije ariko ko na bo bafite inshingano zo kwitwararika kuko Igororero rya Rusizi rivugwamo cyane imyitwarire mibi y’abagororwa kuko bitanga isura mbi kandi bigatuma bashobora kongererwa ibihano cyangwa kudahabwa imbabazi.

Habaye kandi umwanya wo kwakira ibitekerezo by’abo bagororwa. Umwe muri bo yagize ati “Nta mbabazi z’Umukuru w’Igihugu duherutse kubona kandi dufite abantu benshi bujuje ibisabwa. Ikindi ni uko ubuhuza bushingiye ku kwemera icyaha buri gukoreshwa ahandi ariko hano bwarahagaze.”

Abagororwa kandi bagaragaje ibindi bikibangamiye uburenganzira bwabo mu igororero harimo gutinda ku minsi 30 y’agateganyo, abatarabonye uko bakurikirana uguhanwa kwabo kubera Covid-19, ibijyanye n’amabwiriza ashyirwaho n’ubuyobozi bw’igororero n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bibazo byahise byakirwa na NCHR itangira kubikurikirana ihereye ku kuvugana n’ubuyobozi bw’igororero mu rwego rwo kurwanya ikibangamiye Uburenganzira bwa Muntu no bikemuke.

Umuyobozi Mukuru w’Igororero rya Rusizi, SP Ntwali Remy yavuze ko imyitwarire mibi yagaragaye kenshi muri iryo gororero ubu yahagurukiwe ku buryo bamwe mu bagororwa yagaragayeho ubu bari gukurikiranwa mu butabera kugira ngo bibere isomo abandi.

Nyuma yo kuganira n’abo bagororwa kandi hari abarenga 20 bahise barekurwa barataha harimo n’abo NCHR yagize uruhare mu gukurikirana ibibazo byabo birakemurwa.

Abakozi ba NCHR bari biteguye gukurikirana ibibazo byatanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa