Guhakana Jenoside ni intambwe ya mbere iganisha ku kuyisubiramo- Amb. Martin Ngoga
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Mertin Ngoga, yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ukwiye guhagurukira ibimenyetso mpuruza bigaragara hirya no hino biganisha kuri Jenoside, no guhangana n’ibikorwa byo guhakana Jenoside zabayeho kuko ibikorwa nk’ibi ari inzira iganisha ku kuyisubiramo.
Yabigarutseho ubwo hizihizwaga isabukuru ya 10 y’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka no guha agaciro abazize ibyaha bya Jenoside no Gukumira ko yazongera kubaho.
Amb. Ngoga yavuze ko ku Rwanda uyu munsi ari umwihariko, kuko mu myaka 31 ishize haba Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yananiwe gutabara atari uko adafite amakuru, ahubwo “yananiwe kubera kutagira icyo akora.”
Ati: “Uko gutsindwa gukomeza gufasha u Rwanda kwiyemeza ko kwibuka bidatandukanywa n’inshingano, kandi kwibuka bidasimbura gukumira.”
Yashimangiye ko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kwimakaza ukuri, ubutabera, ubumwe no kwishakamo ibisubizo nka ‘Ndi Umunyarwanda.’
Ati: “Iyi mikorere ntabwo yaje nk’impanuka. Ni amahitamo ntakuka yo gutera umugongo politiki y’ivangura yasenye ubumwe bwacu.”
Amb. Ngoga yavuze ko n’uyu munsi mu bice bitandukanye by’Isi hagaragara imvugo zitesha agaciro umuntu, zibasira ubwoko, zimakaza ivangura, no gutoteza abantu babaziza abo bari bo, bisa nk’ibyabaye mu Rwanda, binakorwa mu mvugo zisa neza n’izakoreshejwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ibi byose ni ibimenyetso mpuruza bigaragara kandi biteye inkeke. Ikindi giteye ikibazo ni ikwirakwira ry’ihakana n’igoreka ry’amateka ya Jenoside mu bihugu bitandukanye no ku ikoranabuhanga. Tubwizanye ukuri. Guhakana Jenoside ntabwo ari ikintu gisanzwe, ni igikorwa kigize icyaha. Ni intambwe ya mbere iganisha ku kuyisubiramo, bikanongera imbaraga z’abakoze ibyo byaha, kongera guhungabanya abarokotse, bikanahungabanya umuryango mugari.”
Imvugo z’urwango zihembera Jenoside zimaze iminsi zikwirakwizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ibikorwa birimo kwica urubozo, gutwika no kurya Abanyamulenge, nyamara amahanga akomeza guterera agati mu ryinyo.
Amb. Ngoga yagaragaje ko guhangana n’ibikorwa byo guhakana Jenoside bisaba gukoresha amakuru y’ukuri no guhozaho bizira kubogama.
Ati: “Icyabuze si amakuru, ubusesenguzi cyangwa ingero za vuba. Habura ubushake bw’ibihugu binyamuryango bwo guhaguruka hakiri kare n’iyo mu buryo bwa politiki byaba bigoye, imbaraga zo guhagarara ku kuri nubwo kwaba guhanganisha n’abagushyigikiye. Imbaraga zo kwita Jenoside izina ryayo n’iyo kubikora byaba bifite ingaruka byatera mu rwego rwa dipolomasi.”
Yashimye imirimo yakozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, n’imirimo igikorwa n’Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), gusa asaba ko ubutabera budakora mu gihe Isi ibishatse gusa.
Kugeza ubu hari Abanyarwanda batanu bari mu Bwongereza bakekwaho ibyaha bya Jenoside nyamara iki gihugu cyatereye agati mu ryinyo haba kubaburanisha cyangwa kubohereza mu Rwanda. Hari kandi abandi barenga 1100 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu bitandukanye bashyiriweho inyandiko zo kubata muri yombi ariko ibihugu bigaragaza ubushake buke.
Ati: “Ubutabera bukwiye gutangirwa ku gihe, bugashingira ku barokotse kandi bukubahirizwa kuri bose.”
Amb. Ngoga yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu gukumira Jenoside nk’izo ishyira mu guhosha intambara iyo zavutse mu bice bitandukanye.
Yashimangiye ko kunanirwa gukumira Jenoside ari amahitamo ya politiki atari uko bidashoboka, bityo ibihugu bihuriye muri Loni bikwiye gufata ‘ntibizongere’ nk’ihame rigenga imikorere y’umuryango mpuzamahanga.
Amb. Martin Ngoga yavuze ko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gushyira imbere ukuri, ubumwe n’ubwiyunge

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *