Guinea Bissau: Perezida Embalo yanze kwiyamamariza manda ya 2 abisabwe n’umugore we
Yanditswe: Friday 13, Sep 2024

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo, yatangaje ku wa Kane atazongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu Gushyingo.
Embalo w’imyaka 51 yatowe muri Mutarama 2020 kugira ngo asimbure perezida wari ucyuye igihe, Jose Mario Vaz. Yatsinze uwamukurikiye, Domingos Simoes Pereira ku majwi 54% kandi yari yemerewe indi manda.
Iri tangazo ritunguranye rishobora guteza icyuho mu butegetsi no kongera umutekano muke muri politiki mu gihugu gikunze kubamo guhirika ubutegetsi kandi gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nyuma y’inama y’abaminisitiri, Embalo yavuze ko umugore we yamubujije kongera kwiyamamaza.
Yavuze ko uzamusimbura atazaba Pereira cyangwa abandi banyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi, Braima Camara na Nuno Gomes Na Bian, adatanze ibisobanuro byinshi cyangwa ngo avuge izina ry’uzamusimbura.
Embalo wahoze ari jenerali mu gisirikare, wanabaye minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Vaz, yarazwe ibibazo bya politiki bimaze igihe mu gihugu aho guhirika ubutegetsi n’imivurungano byakunze kugaragara kuva cyabona ubwigenge kibuhawe na Portugal mu 1974.
Embalo avuga ko bagerageje kumuhirika ku butegetsi inshuro ebyiri, nk’uko byavuzwe na Embalo, uheruka mu Kuboza 2023.
Yahagaritse inteko ishinga amategeko inshuro ebyiri kuva yagera kubutegetsi.
Amatora y’abadepite yakurikiye nyuma yo gusesa inteko ishinga amategeko bwa mbere, muri Gicurasi 2022, yavanyeho umugambi yari afite wo guhindura itegeko nshinga ryari kumwemerera gukomeza ubutegetsi akuraho system igihugu kigenderaho yo gusangira ubutegetsi hagati ya perezida na minisitiri w’intebe na cabinet (semi-presidential system).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *