Gunée Equatorial yasabye urukiko rwa Loni guhagarika igurishwa ry’inyubako y’umuhungu wa Perezida Nguema
Yanditswe: Tuesday 15, Jul 2025
Abanyamategeko ba Leta ya Gunée Equatorial basabye urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) guhagarika igurishwa ry’inyubako y’umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Teodoro Obiang Mangue, iherereye i Paris mu Bufaransa.
Mu 2017, urukiko rukuru rw’u Bufaransa rwahamije Mangue usanzwe ari Visi Perezida wa Gunée icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu. Hashingiwe kuri iki cyemezo, rwategetse ko iyi nyubako n’indi mitungo bye biri i Paris bifatirwa.
Mangue wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu isubitse yajuririye iki cyemezo mu rukiko rw’ubujurire, atsindwa mu 2020, yitabaza urukiko rusesa imanza, na rwo muri Nyakanga 2021 rushimangira ko icyaha kimuhama.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025, abanyamategeko ba Gunée babwiye abacamanza ko u Bufaransa bushaka kugurisha iyi nyubako, bityo ko ibyo byaba binyuranyije n’amahame mpuzamahanga yo kurwanya ibyaha bya ruswa.
Umunyamategeko Carmelo Nvono-Nca yagize ati “Bigaragara neza ko u Bufaransa bushaka kugurisha iyi nyubako.”
Aba banyamategeko bemeje ko iyi nyubako ari umutungo ukomoka ku mafaranga yibwe Leta, bityo ko ukwiye gusubizwa Gunée nk’uko aya mahame mpuzamahanga abisaba ibihugu byayashyizeho umukono. Gusa ntibavuze uwibye ayo mafaranga.
Mu 2020, Leta ya Gunée yaburanye n’iy’u Bufaransa mu rukiko rwa Loni, igamije kuburizamo ifatirwa ry’iyi nyubako. Icyo gihe abanyamategeko ba Guinee bavugaga ko ibiro byayo byo mu rwego rwa dipolomasi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *