Gusoma ibitabo bishobora gufasha abagororwa bo muri Brésil kugabanya igifungo bakatiwe
Yanditswe: Friday 06, Mar 2026
Brésil ni kimwe mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo byiganjemo abanyabyaha benshi. Gereza zaho zizwiho kugira imfungwa nyinshi ziba zarafunzwe zizira urugomo rukabije, ndetse n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu kugerageza gukemura ibyo bibazo, ubuyobozi bwashyizeho gahunda yo guhindura imitekerereze y’imfungwa aho gukoresha ikinyafu bimwe bikunze kwitwa.
Itegeko ryasohotse mu igazeti ya leta 2012 ryemerera abagororwa hakubiyemo n’abakoze ibyaha bikomeye, kugabanya igihe bakatiwe n’inkiko binyuriye mu gusoma ibitabo.
Umugororwa aba ashobora gusoma ibitabo bigera kuri 12 ku mwaka bikubiyemo iby’ubuvanganzo, filozofia, siyansi, amateka, n’ibindi byemewe bigatuma akurirwaho iminsi ine kuri buri gitabo.
Aba agomba kwandika incamake y’igitabo yasomye n’ibyo cyamwigishije. Ni ukuvuga ko umugororwa aba ashobora kugabanya iminsi 48 ku mwaka ku gihano yakatiwe binyuriye mu gusoma ibitabo.
Iri tegeko ryashyizweho nyuma y’uko bigaragaye ko imfungwa nyinshi zo muri Brésil ziba zitarize cyangwa zifite ubumenyi budahagije.
Iryo tegeko rifasha imfungwa gufunguka mu bwonko kandi haba hitezwe ko zihinduka bityo ntizisubire mu byaha nyuma yo kurangiza igihano zakatiwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *