Mutobo: Abari Abarwanyi ba FDRL barimo na Coloneri basubijwe mu buzima busanzwe
Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2024

Mu kigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri hasezerewe ikiciro cya 72 kigizwe n’abari abarwanyi 39 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba Kongo barimo n’ufite ipeti rya Koloneri.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye haba iza giivili ndetse n’iz’umutekano! Nyirahabineza Valerie, Perezidante wa RDRC ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde bakaba bari muri uyu muhango.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Tanzaniya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo. Hari kandi na bamwe mu bagize imiryango y’abari busubizwe mu buzima busanzwe.
Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Leta ndetse na Perezida Kagame avuga ko adahwema guharanira ko nta munyarwanda n’umwe ugomba guhera ishyanga kabone n’ubwo yaba yarahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Yakomeje ashimira abari abarwanyi bagize ubushhake bwo kurambika intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Yagize ati:” Twiteguye kwakira aba basezerewe uyu munsi kandi ntihakwiye kubaho urujijo ko aba ari abantu ba Komisiyo ahubwo ni abaturajye nk’abandi". Yasabye abasezerewe kutazatatira ihamwe ry’ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no kudahungabanya umutekano na rimwe ahubwo bagafatanya n’abandi kuwubungabunga.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko aba basezerewe bigishijwe kandi biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu.
Yagize ati: "Ndahumuriza Abanyarwanda aho bari hose, abazagira amahirwe yo kwakira abangaba baturutse muri Komisiyo, ubutumwa bahavanye i bumwe, ni ukubaka ndetse no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ukubaha gahunda ya Ndi Umunyarwanda”!
“Aho twari turi mu mashyamba ya Kongo, nta makuru twari dufite afatika ku gihugu cy’u Rwanda, iyo twari kuyabona twari kuba twaratashye”: Col Alphonse UWIMANA uri mu basezerewe Mutobo
UWIMANA Alphonse yabwiye UMURYANGO ko yaje afite ipeti rya Koloneli, akaba yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, agaragaza bimwe mu bibazo byari bibugarije mu buzima bari babayemo muri DRC.
Yagize ati: "Mu gihe kinini twamaze mu mashyamba ya Kongo, abantu nta makuru bari bafite afatika ku gihugu cy’u Rwanda kuko, iyo baza kuba bafite amakuru, abantu baba baratangiye bava muri iyi mitwe yitwaje intwaro cyera cyane dore ko nta n’icyo yatugejejeho ahubwo abantu bapfaga uko bukeye n’uko bwije, abantu bicwa n’amasasu, ababyeyi bahitanwa n’inda babyara n’ibindi.
Asaba abandi basize mu mashyamba ya Kongo gutahuka kuko ibyo babhor babwirwa ku Rwanda ntaho bihuriye n’ukuri
UWIMANA avuga ko nyuma yo kumenya ukuri ko mu gihugu cy’u Rwanda ari amahoro aribwo bafashe icyemezo cyo gutahuka kugira ngo baze gufatikanya n’abandi kubaka igihugu cyababyaye!
UWIMANA akaba ashishikariza bagenzi be yasize mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Kongo gutahuka. Yagize ati:”Icyo nabwirwa abakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakumva natwe twatahutse mbere yabo, ko ibyo tubabwira ari ukuri hari umutekano kandi natwe twatashye turi bazima”.
MUNYANEZA Olivier yinjiye ku gahato muri FDRL afite imyaka 14, bakaba barahoraga bababwira ko batashye mu Rwanda bakwicwa
MUNYANEZA Olivier avuga ko yinjiye muri FDLR afite imyaka 14 ubu akaba afite imyaka 27. Avuga ko ubwo yari yagiye kuragira na bagenzi be, FDRL yaje ikabatwarana n’inka bari baragiye bakaba binjiye mu gisirikre cyayo gutyo.
MUNYANEZA avuga ko bababwiraga ko batashye mu Rwanda bwakicwa. Yagize ati:” Mu myaka namaze mu mashyamba, batubwiraga ko ushobora gutahuka Abanyarwanda bakakwica ariko kugeza magingo aya twabonye ko ibyo batubwiraga ari ukudushuka kugira ngo dukomeze dupfire mu gihugu cya Kongo! Nta makuru twabaga dufite kuko n’iyo bamenyaga ko uhamagarana n’abo mu Rwanda bararaga bakwishe".
Kubasha gutahuka, MUNYANEZA avuga ko Muri 2022 muri Kongo habaye intambara na M23 we n’abo bari kumwe muri FDRL batanyaije n’Ingabo za Kongo kuyirwanya, baje kugwa mu gico cyatezwe na M23 ibafata mpiri ibajyana Rucuro! Aha ngo niho babafungiye nyuma bo bimenyekanye ko ari Abanyarwanda bari muri FDRL ibafasha gutahuka mu Rwanda.
Safi NYIRAKUZIMANA yasize umugabo n’abana babiri mu mashyamba ya Kongo. Abasaba gutaha nabo kuko mu Rwanda ari amahoro.
NYIRAKUZIMANA Safi avuga yasize Umugabo n’abana babiri mu mashyamba ya Kongo akaba abshishikrariza gutaha niba hari n’ibyaha umugabo yaba yarasize akoze akabisabira imbabazi. Agira ati:” ndashishikariza gutahuka Umugabo wanjye haba hari ibyaha yasize akoze akaza akabisabira imbabazi ariko agatahuka akava muri FDLR, jye ndi muzima ntawanyishe nk’uko bahoraga bavuga ko utahutse bamwica, meze neza nabo nibatahuke".
Abahoze mu mitwe yitwaje intwari bashoje iki cyiciro cya 72 cy’amahugurwa y’abari abarwanyi basubizwa mu buzima busanzwe yaberaga Mutobo bakoze igihangano cya “Ndi Umunyarwanda” gisa n’icyereka abo basanze mu miryango yabo n’abaturanyi ko batabishisha kuko biteguye gusubira mu buzima busanzwe.
Abize imyuga bakaba barahawe n’ibikoresho byo gutangira ibijyanye n’iyo bize, bahabwa icyemeza ko bize iyo myuga ndetse bahabwa irangamuntu nk’abanyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *