skol

Guverineri wa Nairobi ari guhigishwa uruhindu

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2026

featured-image

Polisi ya Kenya iri guhigisha uruhindu, Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, wamenye ko Abasenateri basabye ko atabwa muri yombi agahunga.

Uyu mugabo uri gushakishwa kuva ku wa 30 Werurwe 2026, ashinjwa gusuzugura abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bamusabaga ibisobanuro ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta.

Bivugwa ko Johnson Sakaja yamenye ko agiye gutabwa muri yombi mbere y’uko polisi imugeraho, agata ibiro agahunga.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya muri Nairobi, Issa Mohamud, yemeje ko bari gushakisha Sakaja nyuma y’uko Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu isabye ko afungwa.

Ati “Turi gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse turakora uko dushoboye.”

Ku wa 25 Werurwe 2026, Sakaja yanze kwitaba iyi komisiyo, kugira ngo asobanure ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku byo kuwukoresha nabi.

Icyo gihe iyi komisiyo yahaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya amabwiriza yo guta muri yombi Sakaja, akagenzwa imbere yayo, bigakorwa bitarenze ku wa 30 Werurwe 2026.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo witwa Moses Kajwang, yari yavuze ko polisi ninanirwa kumuta muri yombi muri iyi minsi, izemeza ko Sakaja atagikwiriye kuba umuyobozi.

Uyu muyobozi kandi yanahanishijwe kwishyura ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyoni 5,6 Frw) azira kutitaba iyi komisiyo.

Kubera ko atitabye iyi komisiyo yemeje ko ibyo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kenya yemeje ari byo.

Mu bibazo byagaragajwe harimo kuba Sakaja afite abajyanama barindwi buri umwe akaba ahembwa ibihumbi 203 by’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyoni 2,2 Frw) kandi bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa