skol

Guverinoma y’u Bufaransa iri kugerwa amajanja

Yanditswe: Friday 24, Oct 2025

featured-image

Guverinoma y’u Bufaransa iyobowe na Sebastien Lecornu ishobora kwegura mu cyumweru gitaha mu gihe itakora amavugurura mu mushinga w’ingengo y’imari y’igihugu.

Lecornu yashyizeho iyi Guverinoma tariki ya 10 Ukwakira 2025 nyuma y’iminsi mike yisubiyeho ku cyemezo cyo kwegura. Igizwe n’amashyaka ane adafite ubwiganze bw’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka RN (Rassemblement National) na LFI (La France Insoumise) afite imyaka hafi 200 mu Nteko, afite umugambi wo kweguza iyi Guverinoma ariko afite imbogamizi y’uko PS (Partie Socialiste) idashyigikiye iki gitekerezo.

PS yagaragaje ko mu gihe Guverinoma ya Lecornu itakora impinduka, imisoro icibwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru ikagumaho, imisoro icibwa abaherwe ntizamurwe, tariki ya 27 Ukwakira izatora ko yeguzwa.

Perezida w’iri shyaka rifite imyaka 66 mu Nteko, Olivier Faure, yatanze uyu muburo kuri uyu wa 24 Ukwakira, amenyesha Guverinoma ya Lecornu ko ifite iminsi itatu yo gukora izi mpinduka.

Yagize ati “Niba nta mpinduka zizakorwa kuri Leta no ku ngengo y’imari y’ubwiteganyirize kugira ngo ubutabera ku bwiteganyirize n’imisoro buboneke ku wa Mbere, Aba-Socialistes bazatora kweguza iyi Guverinoma.”

Faure yatangaje ko Guverinoma y’u Bufaransa idakwiye gukomeza gusoresha abari mu zabukuru, abarwayi, urubyiruko n’abakora imirimo iringaniye, mu gihe “nta kintu gisabwa abaherwe.”

Mu gihe mu Nteko y’u Bufaransa igizwe n’abantu 577, RN, LFI, PS n’andi mashyaka atari mu ihuriro rigize Guverinoma byahuza imbaraga, icyumweru gitaha cyajyana n’iyi Guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa