skol
fortebet

Guverinoma ya Kenya yafunze amashuri 348 acumbikira abanyeshuri

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Uburezi muri Kenya yafunze amashuri 348 yacumbikiraga abanyeshuri kubera impamvu z’umutekano.

Sponsored Ad

Umutekano ni ujyanye n’ibikorwaremezo bihagije ku buryo bishobora kurengera abanyeshuri mu gihe habaye ikibazo nk’inkongi y’umuriro n’ibindi.

Ni nyuma y’uko muri Nzeri uyu mwaka ishuri ryo mu gace ka Endarasha rwagati mu gihugu, rifashwe n’inkongi, abanyeshuri 21 bakahasiga ubuzima.

Mu isuzuma ryakozwe, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari amashuri yasanze adafite aho abanyeshuri bahungira mu gihe haba habaye inkongi, nta bikoresho bizimya umuriro bihari, amacumbi y’abanyeshuri make, nta bakozi ibigo bifite bita ku bana b’abakobwa babyigamo n’ibindi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari n’amashuri basanze acumbikira abanyeshuri kandi nta ruhushya abifitiye.

Hatanzwe ukwezi kumwe ngo ayo mashuri abe yujuje ibisabwa cyangwa se afungwe burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa