skol
fortebet

Guverinoma ya Sudani yasheshwe

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe mushya wa Sudani, Kamil Idris, ku wa 1 Kamena 2025 yasheshe guverinoma y’iki gihugu nyuma y’umunsi umwe arahiriye iyi nshingano.

Sponsored Ad

Kamil yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 19 Gicurasi. Mu ndahiro ye, yavuze ko azibanda ku gushyira imbere amahoro, umutekano no kongera kubaka Sudani.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru SUNA byo muri Sudani, ntabwo Kamil yasobanuye igihe azashyiriraho guverinoma nshya.

Sudani yayoborwaga na guverinoma y’inzibacyuho kuva mu Ukwakira 2021 ubwo Gen Abdel Fattah al-Burhan yakuragaho guverinoma yari iyobowe na Abdallah Hamdok wasaga.

Nyuma y’aho guverinoma ya Hamdok ikuweho, umwuka mubi waratutumbye hagati ya Gen Burhan ndetse na Gen Mohamed Hamdan Dagalo (Dagalo) washinze umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces), ubyara intambara yeruye muri Mata 2023.

Gen Hemedti yateguje ko mu gihe Gen Burhan yashyiraho guverinoma nshya ya Sudani, RSF na yo izashyiraho guverinoma yayo.

Minisitiri w’Intebe mushya wa Sudani, Kamil Idris, yasheshe guverinoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa