skol

Guverinoma ya Tanzania yikomye CNN, BBC na Al Jazeera

Yanditswe: Monday 24, Nov 2025

featured-image

Guverinoma ya Tanzania yamaganye CNN n’ibindi binyamakuru mpuzamahanga birimo BBC, Al-Jazeera na Deutsche Welle, ibishinja gutangaza inkuru z’ibinyoma zihabanye n’amahame y’itangazamakuru, bijyanye n’imyigaragambyo yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2025, Umuvugizi wa Guverinoma, Gerson Msigwa, yavuze ko inkuru ya CNN inyuranyije n’amahame y’itangazamakuru ry’umwuga.

Ati “Ibyakozwe na CNN ndetse n’iby’ibindi binyamakuru nka BBC, Al-Jazeera na Deutsche Welle si byo. Ntibijyanye n’amahame n’imikorere y’itangazamakuru. Ni ihonyora ryakozwe ku bushake.”

Yasabye ibinyamakuru mpuzamahanga kwirinda kwivanga mu iperereza riri gukorwa ku mihanganire yakurikiye amatora, cyane ko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Komisiyo yigenga igomba kumenyekanisha ukuri kw’ibyabaye.

Ati “Niba hari ikinyamakuru gifite ibimenyetso cyabonye mu bushakashatsi cyakoze, kigomba kubishyikiriza komisiyo, si ukujya kubitangaza mu buryo bushyira igihugu mu rujijjo.”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri y’Itangazamakuru itangaje ko guverinoma ikiri gusuzuma ibyatangajwe na CNN.

Iyi nkuru ya CNN yaciye igikuba yagizwemo uruhare n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, igaragaza ko imyigaragambyo yo muri Tanzania yaguyemo abantu benshi, ndetse ko barashwe na polisi.

Igaragaza kandi ko mu rwego rwo guhisha ibimenyetso muri Dar es Salaam hashyizwe imva rusange zajugunywemo abaguye muri iyi myigaragambyo.

Madowo avuga ko yagerageje kuvugisha uruhande rwa Guverinoma ya Tanzania ariko rurabyanga.

Yanagarutse ku bitaro byuzuye imirambo i Dar es Salaam no muri Mwanza, ndetse ishidikanya ku mubare nyawo w’abaguye muri ibyo bikorwa.

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izasohora itangazo ryemewe nyuma yo gusoza isesengura kuri iyo nkuru no kunoza ishusho y’ibiyivugwaho.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Gerson Msigwa yikomye CNN, BBC na Al Jazeera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa