skol
fortebet

Hagaragajwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafashwe muri operasiyo ’Usalama’

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Monday 20, Oct 2025

Hagaragajwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafashwe muri operasiyo 'Usalama'

Sponsored Ad

skol

Inzego z’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, n’Umujyi wa Kigali bagaragarije itangazamakuru, abantu batandukanye bafatiwe mu byaha birimo gukora magendu no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, n’uwa RIB, Dr Thierry Murangira, bavuze ko igikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 cyabereye mu gihugu hose kuva tariki ya 13- 17 Ukwakira, 2025.

Mu gihugu hose hafashwe abakekwaho ibyaha 72 barimo 14 bo mu mujyi wa Kigali.

Muri iki gikorwa cya USALAMA XI-2025 hafatiwemo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibya magendu n’ibitemewe mu gihugu bigizwe n’ibinyobwa (bisembuye n’ibidasembuye), ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.

Polisi yagaragaje ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge

Hanagaragajwe abakekwaho gucuruza ibi bicuruzwa

Ibi byose byagezweho binyuze mu gikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 cyabereye mu gihugu hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa