Isael yatangaje umubare mu nini w’abasirikare imaze gutakariza muri Gaza
Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2024

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare 726 bamaze kugwa mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo na Hamas mu gace ka Gaza, abandi barenga 4.500 barakomereka.
Abagera kuri 346 baguye mu ntambara na Hamas mu gace ka Gaza yatangiye ku itariki ya 27 Ukwakira 2023.
Icyakora uyu mubare watangajwe ni uw’amazina yemerewe gushyirwa hanze, ibivuze ko bishoboka ko hari abandi benshi batabashije gutangazwa, ari nabyo bikekwa na benshi, cyane ko byari byitezwe ko intambara yo mu Mujyi nka Gaza igomba guhitana abasirikare n’abaturage benshi.
Ni ubwa mbere Israel yatakaza abasirikare benshi kuva Intambara ya Yom Kippur yarangira mu 1973, ubwo Israel yatakazaga abasirikare 2.600.
Abasirikare 56 bapfuye barashwe na bagenzi babo nyuma yo kubibeshyaho cyangwa se baguye mu mpanuka zitandukanye, ariko batishwe n’umwanzi.
Ku rundi ruhande, Israel ivuga ko yishe abarwanyi ibihumbi 17 b’umutwe wa Hamas mu gihe abarenga ibihumbi 43 bamaze kwitaba Imana mu gace ka Gaza kubera iyi ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *