Hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ni inde ufite amahirwe yo kugarura Formula 1 ku mugabane?
Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024
Hashize imyaka irenga mirongo itatu Afurika yakiriye isiganwa rya Formula 1. Imikino yo gusiganwa mu modoka irimo amasiganwa agera kuri makumyabiri n’ane, yabereye kenshi ku migabane yose usibye muri Afurika na Antarctica, ibituma abantu benshi baratangiye kwibaza impamvu ndetse ibihangange muri uyu mukino wa Formula 1 nka Lewis Hamilton bakaba basaba ko byahinduka. Kuri ubu U Rwanda na Afurika y’Epfo birahatanira kugarura iri siganwa muri Afurika, ariko se ni ikihe gihugu gifite amahirwe.
Hamwe na Amerika n’u Burayi, ni i Macca muri Arabia Saoudite mu Burasirazuba bwo Hagati amasiganwa menshi yongerewe, hamwe n’amasiganwa icyenda muri Aziya, umunani mu Burayi, atanu muri Amerika y’Amajyaruguru, rimwe muri Amerika y’Epfo na Australia.
Mu gihe nta murage wo gusiganwa mu mateka hafite, ishoramari rya Formula 1 mu Burasirazuba bwo Hagati risa nkaho riterwa n’amafaranga, aho byakomeje kwitambika ibyiringiro bya Afurika byo kwakira iri siganwa, nubwo ifite amateka yo gusiganwa.
Ese U Rwanda rwiteguye kwakira F1?
Hari mu 1993 ubwo za Ferrari na McLaren ziheruka gusiganwa ku mugabane wa Afurika, hagaragaramo amazina akomeye muri iyi siporo.
Uwabaye champion inshuro enye ku Isi, Umufaransa Alain Prost, yanikiye nyakwigendera Ayrton Senna kugirango agere ku ntsinzi ya nyuma ya South African Grand Prix Formula 1 i Kyalami.
Minisitiri w’imikino mushya wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yabaye umuvugizi ukomeye w’uko Formula 1 igaruka muri Afurika y’Epfo, ariko, ababikurikiranira hafi basanga u Rwanda rusa nk’urufite amahirwe menshi yo kwegukana uburenganzira bwo gutegura Formula 1.
Icyumweru kimwe season ya 1 ya Formula 1 2024, yagukanwe na Max Verstappen, yasorejwe mu gace ka Yas Marina circuit i Abu Dhabi, u Rwanda rwahawe icyubahiro cyo kwakira ibirori byo gutanga ibihembo birangiza season, byerekana ko umubano warwo n’Umuyobozi Mukuru wa F1, Stefano Domenicali, ukomeye cyane kurusha uwo afitanye na Afurika y’Epfo nk’uko bitangazwa na The South African.

Iki gitekerezo cyo gutegura iri siganwa cyari kimaze iminsi mu makuru cyaje gushimangirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wagize ati: “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rusaba kugarura umunezero wo gusiganwa muri Afurika mu kwakira ibirori bikomeye bya Formula 1,”
Ati: “Ndashimira cyane Stefano Domenicali n’ikipe yose ya Formula 1 ku iterambere ryiza mu biganiro byacu kugeza ubu. Ndabizeza ko dusatira aya mahirwe dukomeje n’ubwitange bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu twese dushobora kwishimira.”
Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda twashoye imari igaragara mu bikorwa remezo by’imikino. BK Arena, aho imikino ya nyuma ya NBA Basketball Africa League yabereye, cyangwa Stade Amahoro iherutse kuvugururwa, hamwe na Zaria Courts Complex,
“Filozofi yacu yahoze ari iyo gukoresha neza ubushobozi buhari. Twumva ko siporo itareba inyubako cyangwa ibirori gusa, ahubwo bisaba urusobe rw’ibisabwa kugirango duteze imbere impano no gushimisha abafana. Ibi bifite ingaruka zifatika kandi nziza, atari mu bukungu bwacu gusa ahubwo no ku baturage bacu.
Perezida Kagame yagaragaje ko buri hotel yubakwa, inzu y’imyidagaduro, amaresitora n’ibindi ari imirimo iba ihangwa, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kandi rwifuza kwakira abafana benshi n’abashyitsi mu gihe ruharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu byo rukora byose.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga wo gusiganwa mu Modoka, FIA na Formula 1 batangaje kalendari ya Shampiyona y’Isi ya 2025 hamwe n’amasiganwa 24 abikiwe abafana, abashoferi n’amakipe mu gihe shampiyona izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 75.
Irushanwa rizatangirana na Australian Grand Prix kuva ku itariki ya 14-16 Werurwe 2025, rizasozwe na Abu Dhabi Grand Prix muri wikendi yo ku itariki ya 5-7 Ukuboza, amasiganwa azabera ku migabane itanu ku migabane irindwi igize Isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *