skol

Hagiye gukorwa impinduka ku byo Umwanditsi mukuru w’urukiko agomba kuba yujuje

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yavuze ko hagiye gukorwa impinduka mu bisabwa ukeneye kuba Umwanditsi mukuru w’urukiko hakongerwamo ko agomba kuba afite uburambe muri ako kazi.

Ni bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’abakora mu rwego rw’ubucamanza mu ifasi y’Urukiko Rukuru rwa Rusizi, ibarizwa mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Ubusanzwe ku mwanya w’Umwanditsi mukuru w’urukiko ntabwo mu byasabwaga harimo uburambe mu kazi, ibyatumaga umuntu urangije kaminuza mu bijyanye n’amategeko ashobora guhita ahabwa uwo mwanya mu gihe yatsinze ikizamini cy’akazi.

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango, Karekezi Gaspard yagaragaje ko Umwanditsi mukuru w’urukiko ari umuntu ukomeye ubazwa raporo no kurusha Perezida w’Urukiko, avuga ko mbere yajyagaho harebwe ku bunararibonye afite.

Ati "None ubu ni ikizamini, ugasanga umuntu avuye muri kaminuza ntazi iby’urukiko, hari abandi banditsi bahamaze igihe wenda bakorera no ku masezerano, bamenyereye. Tukibaza ngo abo ngabo nabo mu gihe mubaha amahirwe, Umwanditsi mukuru w’urukiko agashyirwaho harebwa uburambe mu kazi, ntibyajya bidufasha ku buryo haza umwanditsi umenyereye?".

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yemeye iki gitekerezo, avuga ko bagiye gukora impinduka ku bisabwa ushaka kuba umwanditsi mukuru w’urukiko, asaba abasanzwe ari abanditsi b’inkiko kunoza akazi kabo.

Ati “Nibyo uburanaribonye bugiye kongerwa ku bisanzwe bisabwa kuri uyu mwanya, ariko icyo nasaba abo turi kumwe (abacamanza n’abaperezida b’Inkiko) ni uko namwe mwajya muduha aho duhera, hari igihe ujya mu bo ufite ugasanga ubuze aho uhera, muge muduha urufatiro”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantanzwa Domitille yemeye ubusabe bwo kongera ubunararibonye ku bisabwa ushaka kuba Umwanditsi mukuru w’urukiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa