Hagiye gushingwa Umuryango witiriwe Ingabire Marie Immaculée
Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025
Umuryango wa Ingabire Marie Immaculée uherutse kwitaba Imana, watangaje ko hagiye gushingwa umuryango uzitwa ‘Fondation Ingabire Marie Immaculée’ mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo yasize atanze mbere y’uko yitaba Imana.
Byatangajwe ku wa 16 Ukwakira 2025, nyuma yo gutura igitambo cya Misa cyo gusezera bwa nyuma kuri Ingabire, mbere yo kujya kumushyingura mu Irimbi rya Rusororo i Kigali.
Igitambo cya Misa cyaturiwe mu Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye, barimo abo mu muryango wa Ingabire, abayobozi mu nzego za Leta, abakoranye na we mu bigo bitandukanye n’abandi.
Nyuma y’igitambo cya Misa, Mubiligi Jean Pierre, wari uhagarariye umuryango wa Ingabire, yashimiye abantu bose bababaye hafi kuva yitabye Imana, ndetse avuga ko hari ibyifuzo bibiri Ingabire yasize asabye biri gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Dukwiye kujya twubahiriza ibyo abacu bifuje mbere y’uko batabaruka. Ingabire yadusabye ibintu bibiri. Yaravuze ati ‘indabo abantu bari kuzanzanira baje kumperekeza ndashaka ko zijya mu gikorwa kizahoraho kizaramba. Ubu twamaze gufungura konti muri banki, ari yo ntangiriro y’icyo gikorwa tuzanoza neza. Iyo nkunga izashingirwaho mu gushinga ‘Fondation Ingabire Marie Immaculée’, izaba igamije gukomeza ibikorwa yakoraga byo gufasha imfubyi, abapfakazi n’abandi.”
Mubiligi yakomeje avuga ko ikindi Ingabire yasabye mbere y’uko yitaba Imana ari uko atifuzaga ko ubuhamya buzamutangwaho nyuma yo kwitaba Imana butazaba burimo ibigwi bye n’amashuri yize nk’umuntu usaba akazi.
Ati: “Yaravuze ati ‘njyewe ntabwo nsaba akazi, ntimuzatange umwirondoro wanjye.’”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves mu izina ry’Umuryango RPF Inkotanyi, Ingabire yabereye umunyamuryango, yavuze ko nyakwigendera yari umuntu w’imfura kandi uwo muryango uhombye intwari.
Ati: “Yari afite ubunyangamugayo budasanzwe, agaharanira kurwanya akarengane mu buryo bwose kandi akavuga byose adaca ku ruhande. Yari afite indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda. Ibyo ni byo tuzakomeza kumwibukiraho.”
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku itariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda kandi yari umwe mu bantu 20 bawushinganye mu 2004, ndetse awuyobora muri manda ebyiri.
Ingabire yasezeweho bwa nyuma



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *