Hahishuwe uko Mark Zuckerberg yahaye Musk ubufasha mu kuyobora DOGE
Yanditswe: Monday 30, Mar 2026
Nubwo umubano wa Elon Musk na Mark Zuckerberg wigeze kuzamo agatotsi ku rugero Musk yasabye Zuckerberg ko besurana mu iteramakofe, ibi si ko byari bimeze mu minsi ya mbere ubwo Donald Trump yongeraga gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri.
Ibi bishimangirwa n’ibikubiye mu nyandiko z’urukiko zashyizwe hanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ikinyamakuru Engadget cyatangaje ko hari ubutumwa bugufi Zuckerberg yoherereje Musk amubwira ko yamufasha mu buyobozi bw’urwego rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha [DOGE] yari amaze kwegurirwa.
Ubu butumwa bwashyizwe hanze nka kimwe mu bigize ikirego Musk yarezemo OpenAI, bwoherejwe ku itariki ya 3 Gashyantare 2025.
Icyo ni na cyo gihe Zuckerberg yagaragaye mu kiganiro cyo kuri internet cya Joe Rogan yijujutira ko ibigo binini by’ubucuruzi muri Amerika “byambuwe ubushobozi bwabyo.”
Akomoza ku bikorwa byari biri gukorwa na DOGE, Zuckerberg yoherereje Musk ubutumwa bugufi agira ati “Bimeze nk’aho DOGE iri gutera imbere. Nateguye abakozi bacu ngo babe maso kugira ngo basibe ubutumwa cyangwa amashusho bivuga cyangwa bitera ubwoba abantu bari mu ikipe yawe. Umbwire niba hari ikindi nshobora gukora kugira ngo ngufashe.”
Musk yamusubije akoresheje akamenyetso k’umutima gakunze gukoreshwa mu kohererezanya ubutumwa, maze aramubazi ati “Ese waba witeguye gushyigikira igitekerezo cyo gupiganirwa kugura OpenAI cyanjye n’abandi bake?”
Mu kumusubiza, Zuckerberg yamusabye ko baza kugirana ibiganiro kuri telefoni. Hashingiwe ku nyandiko zashyizwe hanze, Zuckerberg ntiyigeze yemera gufatanya na Musk mu mugambi wo gushaka kugura OpenAI.
Elon Musk yahawe kuyobora DOGE ubwo Donald Trump yari amaze gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri
Mark Zuckerberg yandikiye Elon Musk amubwira ko yamufasha mu miyoborere ya DOGE


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *