Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Hakizimana Innocent, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.
Hakizimana yari asanzwe akora akazi k’ubwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS riherereye mu Karere ka Nyabihu. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibyaha akekwaho byatangiye gukorwa kuva muri Nyakanga 2025, aho bivugwa ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwarimukazi, anamukwirakwizaho amakuru y’ibihuha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye y’iperereza igaragaza ko atari ubwa mbere Hakizimana aketsweho ibikorwa nk’ibi. Yavuze ko hari n’abakobwa bagera kuri 11 bavuga ko bagiye bahohoterwa na we mu buryo butandukanye, harimo gukwirakwiza amafoto yabo no kuyaherekeza amagambo asebanya cyangwa y’ibinyoma.
Amakuru kandi agaragaza ko uyu mugabo yari yarigeze gukatirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira ku wa 4 Mata 2025, rumuhamya icyaha cyo gusenya inyubako. Yahawe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, anategekwa gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu Hakizimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga byo bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho icyaha cyo gukangisha gusebanya, amategeko ateganya ko ugihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse akanatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Hakizimana akomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi kugeza ubu aracyafatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rwamuhamije ibyaha akurikiranyweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *