skol

Hamas yanenze gahunda ya Trump yo guhagarika intambara

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Umutwe wa Hamas wanenze gahunda ya Perezida Donald Trump yo kugarura amahoro mu gace ka Gaza, uvuga ko ishyira imbere inyungu za Israel yirengagije inyungu z’Abanya-Palestine, ibishobora no gutuma uwo mutwe wanga kuyubahiriza.

Umwe mu bayobozi ba Hamas waganiriye na BBC yavuze ko imwe mu ngingo batumvikanaho, ari ijyanye n’uko Hamas igomba kurambika intwaro hasi, iyi ikaba imwe mu ngingo z’ingenzi cyane muri iyi gahunda ya Perezida Trump.

Ikindi Hamas inenga ni ingingo yo kohereza umutwe ugamije kugarura ituze i Gaza, uzwi nka International Stabilisation Force (ISF).

Mu rugendo aherutse kugirira i Washington, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeje iyi gahunda ya Perezida Trump, gusa magingo aya ntabwo Hamas iragaragaza icyo iyivugaho.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ari nayo iri kugira uruhare mu biganiro by’ubuhuza, iherutse gutangaza ko Hamas iri kwiga kuri gahunda ya Trump mbere yo gutanga igisubizo.

Ibi biganiro ngo biri guhuza abayobozi ba Hamas imbere muri Gaza ndetse no hanze yayo, ariko bigatekerezwa ko Umuyobozi w’Abarwanyi ba Hamas bari i Gaza, ari na bo bari kurwana na Israel, Ez al-Din al-Haddad, yifuza gukomeza guhangana n’icyo gihugu aho kurambika intwaro hasi.

Ikindi gituma Hamas itizera iyi gahunda ni ikijyanye n’uko uyu mutwe usabwa gutanga imbohe zose uko ari 48, nyamara ngo ntiwizeye ko uramutse uzitanze zose, Israel idashobora kongera gusubukura ibitero byayo kuri uwo mutwe.

{}

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa