Nyuma y’amezi atari make y’ibiganiro, umutwe wa Hamas ukorera muri Gaza watangaje ko wemeye gushyira hasi burundu intwaro zose, mu rwego rw’umugambi w’amahoro wa Trump uzwi nka Board of Peace (Inama y’Amahoro).
Perezida Donald Trump yavuze ko ayo masezerano ari ay’amateka kandi ko ari intambwe ikomeye iganisha ku ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya bwa Palestina muri Gaza.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye cyane mu gushyira mu bikorwa Umugambi wa Trump ugizwe n’Ingingo 20. Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa buhoro buhoro kandi mu byiciro byateguwe.”
Yakomeje avuga ko igihe igikorwa cyo gushyira hasi intwaro kizaba kirangiye, ingabo za Israel zizava muri Gaza, maze Ingabo Mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro zifatanyije na polisi nshya ya Palestina zigafata inshingano zo gucunga umutekano wa Gaza, ku bw’abaturage baho ndetse n’ibihugu bituranye.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yabwiye BBC ko uwo mutwe wemeye gahunda yo gushyira hasi burundu intwaro muri Gaza, anatangaza ko mu gihe cya vuba hazasohoka itangazo ryemewe ku mugaragaro.
Yanashimiye Misiri, Qatar na Turukiya uruhare zagize mu guhuza impande zombi.
Umunyamakuru wa BBC ukorera i Cairo muri Misiri yavuze ko uwo mugambi uteganya gukusanya no kubika intwaro ziremereye za Hamas zisigaye, bikagenzurwa n’abayobozi ba Palestina.
Kugeza ubu, Israel ntacyo iratangaza kuri aya makuru, ariko Perezida Trump yavuze ko ingabo za Israel zizava muri Gaza nyuma y’uko Hamas n’indi mitwe yose yitwaje intwaro izaba yamaze kuzishyira hasi.
Icyakora, mbere y’uko ayo masezerano atangazwa, umwe mu bayobozi ba Israel yari yavuze ko uwo mugambi utujuje ibyo Israel isaba.
Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga igitero gitunguranye muri Israel, kigahitana abantu bagera ku 1,200, abandi bagera kuri 250 bakajyanwa bunyago.
Kuva icyo gihe, Israel yahise itangiza ibitero bikomeye muri Gaza, aho kugeza ubu ibikorwa remezo byinshi byangiritse, aka gace kakaba kararanzwe n’isenyuka rikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *