skol

Hamenyekanye igihe Museveni azarahirira

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2026

featured-image

Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora Uganda, azarahirira izi nshingano ku wa 12 Gicurasi

Amakuru yashyizwe hanze n’ikigo cya Uganda gishinzwe itangazamakuru avuga ko Museveni azarahirira muri Kololo Ceremonial Grounds, agace gasanzwe kakira ibirori bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu.

Ni ibirori biteganyijwe ko bizitabirirwa n’abanyacyubahiro bavuye hirya no hino ku Isi.

Ibijyanye n’uyu muhango byose biri gukurikiranwa n’Umunyamabanga uhoraho mu biro bya Perezida.

Muri Mutarama 2026 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahatanye.

Amatora ya Perezida wa Uganda yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026. Komisiyo y’amatora igaragaza ko mu bantu miliyoni 21,6 bari kuri lisiti y’itora, 52,5% ari bo bayitabiriye.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi mu 1986.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa