Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere (RURA), hari gushakwa umuti urambye w’abashoferi bacomora ‘speed governor’ bagamije kurenza umuvuduko wagenwe.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutangiza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri iyi minsi zimwe mu modoka zitwara abagenzi usanga abazitwara bacomora ‘speed governor’ ku buryo imodoka batwara ziba zifite umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’usanzwe wemewe. Hari izo usanga abashoferi bacomoye speed governor, hakaba n’izindi usanga iri koranabuhanga bararyinjiyemo bakagira ibyo bahindura ku buryo imodoka irenza umuvuduko yemerewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko bafite amakuru ko hari abantu bazikuraho.
Yavuze ko mu mwaka ushize hari abo Polisi yagiye ibihanira ku buryo iki kibazo nayo ikizi.
Ati “Abakurikiye mu mwaka dusoje hari abo twafashe ibinyabiziga turabifata nabo turabafata, dukorana inama na sosiyete zitwara abagenzi bavuga ko bagiye kubikosora ariko hari ikiriho gikorwa hagati ya Polisi na RURA kizakemura iki kibazo burundu. Aka kanya sinkivuga ariko kirimo n’uburyo bwo kureba sosiyete z’abantu bafite ubushobozi n’abantu b’inyangamugayo batanga iri koranabuhanga.’’
Yakomeje avuga ko “ubu icyo tubona nta bunyangamugayo burimo mu bantu batunganya izi speed governor, natwe iyo tureba turabibona ko hari ibintu baba bakoze mu kuzicomora, babikora mu buryo bwa gihanga ku buryo iyo imodoka uyirebye usanga iba irimo wareba uko imodoka igenda ukabona ko speed governor itarimo neza.’’
ACP Rutikanga yavuze ko hari n’abashoferi bazicomora, yemeza ko ari ikibazo barimo gukurikiranira hafi ku buryo hari gushakwa umuti urambye uzatuma abantu bazicomora batongera kubikora.
ACP Rutikanga yavuze ko ikibazo cy’abacomora ’Speed governor’ bakizi ndetse bari no kugishakira umuti

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *