skol
fortebet

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bateje ikibazo

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo byashinze imbuga nkoranyambaga, kugira ngo harebwe uko abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa mu butabera.

Sponsored Ad

Hagati aho abanenga abakoresha nabi izi mbuga, baravuga ko biteguye guhangana nabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zikoreshwa n’ibyiciro binyuranye by’abaturage, byiganjemo urubyiruko mu kubona amakuru atandukanye.

Gusa hari abazikoresha bagamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abandi bagamije kubiba urwango n’amacakubiri.

Mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoresha izi mbuga nkoranyambaga bavuga ko biteguye guhangana na bene aba bazikoresha bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry avuga ko mu myaka 3 ishize uhereye muri 2019, abantu 7 bashyikirijwe ubutabera bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook na Twitter.

Yasabye abazikoresha kujya bitondera bakanashishoza mu butumwa bazitambutsaho.

Yagize ati "Hari n’abakora ibi byaha byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bifashisheje imbuga nkoranyambaga, icyo nababwira ni uko ikibi kitazigera gitsinda icyiza, hari abagenda bagaragara bavuga ko barimo kwigisha amateka y’ukuri, nta kibazo kwigisha ayo mateka ariko igihe cyose ayo mateka uzayagoreka ushaka gukurura abantu mu macakubiri, gukurura ingengabitekerezo ya jenoside, icyo gihe amategeko arakurikizwa tukaba dusaba abantu ko tugomba kwibuka ku nshuro ya 28 dutekanye, twirinda amagambo aserereza ndetse anasesereza."

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko ikibazo cy’abapfobya, bakanahakana Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga bari mu mahanga bigoranye kubageza imbere y’ubutabera, nk’uko bikorwa ku babikorera mu Rwanda.

Gusa avuga ko leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abacunga izi mbuga nkoranyambaga, kugira ngo iki kibazo gifatirwe ingamba.

Ati "Ku muntu uri mu mahanga kumugeraho ntibishoboka n’ubwo rya koranabuhanga ryo riza rikagera mu Rwanda, ubu icyo turimo gukora turimo kuganira n’abafite ziriya mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook, Twitter tubereka ko imbuga zose zihamagarira kwigisha urwango, ivangura, amacakubiri, zipfobya jenoside zidakwiriye kwemererwa gukoreshwa n’ibiganiro leta y’u Rwanda yatangiye n’izo nzego, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukavugwa n’itegeko nshinga rirabyemera, ariko iyo umuntu yageze ku mvugo zigisha urwango, zipfobya jenoside ibyo ni ibintu bikwiye guhanirwa."

"Ikibazo cya kabiri gihari ni uko ibyinshi bikorwa mu kinyarwanda kandi bene izo mbuga bakoresha Icyongereza n’izindi ndimi, urumva ni ibintu bitwara igihe kuko bisaba guhindurwa."

Kuri uyu wa Kane ni bwo abanyarwanda batangira icyumweru cy’icyunamo kibanziriza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku nsanganyamatsiko igira iti twibuke twiyubaka.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa