skol
fortebet

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abari gukora iperereza ku mpanuka y’indege ya Air India iherutse gukora impanuka igahitana abagenzi 241, babashije kubona agasanduku gafata amajwi, biba intambwe itewe mu gutahura icyateye iyi mpanuka.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha BBC kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, avuga ko aka gasanduku kazwi nka Cockpit Voice Recorder (CVR) kabonywe n’abari gukora iperereza kuri iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025 igahitana abagenzi 241 bari bayirimo, hakarokoka umuntu umwe.

Iyi mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner yari yerecyehe i London mu Bwongereza, yahitanye abantu bagera muri 270 barimo bariya 241 bari mu ndege ndetse n’abandi bari hasi aho yaguye.

Aka gasanduku gafata amajwi kabonetse, ni na ko gashobora kuzatuma abakora iperereza bumva amajwi y’umupilote y’ibiganiro yagiranaga n’abari bayoboye uru rugendo kimwe n’andi majwi y’abari bayirimo kimwe no mu nkengero zayo.

Aka gasanduku gafata amajwi kabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ni ingenzi mu gukusanya amakuru ku cyateye iyi mpanuka, byumwihariko kumenya ubutumburuke yari imaze kugeraho, umuvuduko yari iriho, ndetse n’imikorere ya moteri yayo.

Aka gasanduku gafata amajwi kazwi nka CVR kimwe na FDR (Flight Data Recorder), byombi iyo bihuye bibyara agasanduku k’amakuru y’ibanga y’indege kazwi nka “black box”. Ni ingenzi mu iperereza riri gukorwa ku cyateye iyi mpanuka, kazafasha inzobere mu gutahura amakuru y’ibihe bya nyuma by’iyi ndege ndetse n’icyateye iyi mpanuka.

Urwego rushinzwe Iperereza mu by’Impanuka mu Buhindi (AAIB-India’s Aircraft Accident Investigation Bureau) ni rwo ruri mu gukusanya ibimenyetso byo gutahura icyateye iyi mpanuka, aho ruri gufashwa n’amatsinda yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse no mu Bwongereza.

Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umutekano mu by’ingendo NTSB (National Transportation Safety Board) basuye aha habereye impanuka mu Buhindi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “AAIB yatangije iperereza ryimbitse, ndetse na US National Transportation Safety Board (NTSB) iri kurikora babangikanye ku mabwiriza mpuzamahanga kuva habaho impanuka.”

Komisiyo idasanzwe yashyizweho na Guverinoma y’u Buhindi ishinzwe kugenzura impamvu z’iyi mpanuka, biteganyijwe ko iterana kuri uyu wa Mbere mu nama yayo ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa