Hari izo mwabonye zimira ibisasu n’izindi zihari - Minisitiri Nduhungirehe ku ngamba z’ubwirinzi
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira, abizeza ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zikora neza ku kubarindira umutekano.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze ku wa 5 Gashyantare, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itatewe n’u Rwanda kuko ireba Abanye-Congo.
Yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gufasha ihuriro AFC/M23, yahagaritse gahunda zitadukanye zagombaga gufasha igihugu cye kubona amahoro, afata icyemezo cyo kwifashisha abahuza bo hanze ya Afurika.
Ati “Ni we wagiye hanze ya Afurika, muri Qatar, muri Washington gushaka ko ibyo bihugu byinjira muri ibi biganiro, ntanavuze n’i Paris mu Bufaransa. Iyo bavuga ngo u Rwanda rwajyanye ibiganiro hanze ya Afurika, ibyo ntabwo ari byo.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo i Washington hasinywe amasezerano y’amahoro, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryakomeje kugaba ibitero kuri AFC/M23 no basivili barimo Abanyamulenge muri Komini Minembwe.
Yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rushyigikiye ko aya masezerano yubahirizwa, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugasenywa, ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zigakurwaho, amahoro akaboneka mu karere.
Minisitiri Ndungirehe yagaragarije Abanyarwanda ko nubwo intambara ikomeje mu gihugu cy’abaturanyi, umutekano warwo urinzwe hifashishijwe ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Ati “U Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rurarinzwe, Abanyarwanda nibaryame, biyorose, basinzire. Twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, hari zimwe mwabonye zimira ibisasu bunguri, hakaba n’izindi zihari, zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda, kurinda umutekano w’Abanyarwanda kugira ngo twese twikomereze imihigo.”
U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zihariye nyuma y’aho FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC, birashe ibisasu bya Mortier mu Karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko intambara yo muri RDC itaturutse mu Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abitabiriye Umushyikirano ko u Rwanda rushyigikiye ko amasezerano y’amahoro yubahirizwa
Yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, bityo ko bakwiye kuryama, bagasinzira



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *