Hashyizeho uburyo bw’ingendo bwihariye mu bihe by’iminsi mikuru
Yanditswe: Sunday 21, Dec 2025
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’impera z’umwaka, hashyizweho uburyo bwihariye bw’ingendo ziva cyangwa zerekeza mu ntara.
Ubusanzwe mu bihe by’iminsi mikuru, usanga abagenzi berekeza mu ntara zitandukanye aba ari benshi muri za gare kubera ko benshi baba bifuza gusozanya umwaka n’imiryango yabo mu gihe abandi ari umwanya baba babonye wo guhagarika imwe mu mirimo bakajya kuruhuka.
Mu rwego rwo kunoza ingendo mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’impera z’umwaka wa 2025, hashyizweho uburyo bwihariye bw’ingendo.
Umujyi wa Kigali watangaje ko iyo gahunda izagenderwaho mu gihe cy’iminsi ine.
Harimo guhera ku wa 23 kugera ku wa 24 Ukuboza 2025 no ku wa 30 kugera ku wa 31 Ukuboza 2025.
Muri iyo minsi abantu bakoreshe umuhora w’amajyepfo ni ukuvuga Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro, Nyaruguru na Nyamagabe bazajya bafatira imodoka i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakoresha umuhora w’Iburasirazuba, berekeza Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Kirehe bazajya bakoresha Gare ya Kabuga naho abakoresha umuhora w’Amajyaruguru berekeza Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke, Nyabihu n’abajya Nyagatare banyuze Gicumbi bazajya bakoresha gare ya Nyabugogo.
Ku rundi ruhande ariko aberekeza mu Bugesera, bazakomeza gukoresha gare ya Nyanza ya Kicukiro.
Umujyi wa Kigali kandi wibukije abateganya gukora ingendo ko bakwiye kuzitegura bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yihariye y’ingendo mu gihe cy’iminsi mikuru

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *