skol
fortebet

Hashyizweho Guverinoma nshya itarimo abarimo Munyangaju

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame afatanyije na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatanu batangaje Guverinoma nshya y’u Rwanda igizwe na ba Minisitiri 21.

Sponsored Ad

Guverinoma nshya nk’uko bigaragarira mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, igaragaramo ba Minisitiri bari basanzwe muri Guverinoma iheruka usibye batatu barimo uwa Siporo, uw’Ubucuruzi n’Inganda n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Muri Guverinoma nshya: Judith Uwizeye yakomeje kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika na ho Inès Mpambara akomeza kuba Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Yusuf Murangwa yakomeje kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Olivier Nduhungirehe aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, n’Ubutwererane, Dr. Emmanuel Ugirashebuja akomeza kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, Juvenal Marizamunda akomeza kuba Minisitiri w’Ingabo na ho Consolée Uwimana akomeza kuba Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango.

Ni na ko bimeze kuri Dr Vincent Biruta wakomeje kuba Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’ Uburezi na Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Dr. Ildephonse Musafiri yakomeje kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Sabin Nsanzimana akomeza kuba uw’Ubuzima mu gihe Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prudence Sebahizi agirwa uw’Ubucuruzi n’Inganda na ho Dr. Valentine Uwamariya akomeza kuba Minisitiri w’Ibidukikije.

Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yakomeje kuba Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi, Richard Nyirishema asimbura Aurore Mimosa Munyangaju ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo na ho Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima akomeza kuba Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa